Abagabo bafite abagore bashobora kuba bagiye kugirwa Abapadiri

Inama ya Sinodi gatolika ya 2019 yateraniye i Vatikani kuva tariki 06 kugeza ku ya 27 Ukwakira 2019, yafashe imyanzuro ishobora gutuma abagabo bafite abagore mu gace ka Amazonie ko muri Amerika y’Amajyepfo bagirwa Abapadiri.

Ibibazo by’ubukene bw’Abapadiri n’imiterere mibi ya tumwe mu duce twa Amazonie bituma hari abakirisitu gatolika benshi batabona umupadiri wo kubasomera misa buri cyumweru.

Umwe mu myanzuro yafashwe n’iyi nama ya Sinodi gatolika ya 2019 uvuga ko abagabo “Bafite ingo zihamye kandi b’inyangamugayo bubashywe muri sosiyete kandi bitangira Kiliziya bashobora kugirwa Abapadiri nyuma yo guhabwa amasomo atangirwa mu iseminari kugira ngo babashe kuzuza inshingano z’Abapadiri.”

Uyu mwanzuro wa 111 watowe ku bwiganze bw’amajwi 113 ku majwi 43 y’abatarawushyigikiye, bivuze ko Papa Francis nashyira umukono ku nyandiko ikubiyemo imyanzuro yafatiwe muri iyi Sinodi abagabo bafite abagore mu gace ka Amazonie batangira kugirwa abapadiri.

Iyi nyandiko iragaragaza neza ko ibi bireba agace ka Amerika y’Amajyepfo ukuyemo ibihugu bya Argentine na Chile.

Inyandiko ikubiyemo imyanzuro yafatiwe muri iyi Sinodi igaragaza ko bifata amezi n’imyaka kugira ngo Abapadiri bagere mu duce tumwe bagiye gutanga amasakaramentu ya Ukarisitiya, Penetensiya cyangwa Ugusigwa kw’abarwayi.

Icyifuzo cy’uko abagabo bo muri Amazonie bafite abagore bagirwa Abapadiri cyatanzwe n’Abasenyeri bo muri Amerika y’Amajyepfo, kikaba kimaze igihe kinini gitambamirwa n’abatsimbaraye ku mahame ya Kiliziya.

Abakurikiranira hafi ibya Kiriziya Gatorika bavuga ko icyemezo cyo kwemerera abagabo bo muri Amazonie bafite abagore kuba Abapadiri ari intambwe ya mbere, ishobora kuzana impinduka muri Kiliziya zagera no mu bindi bice by’isi zihereye mu gace ka Amazonie.

Sinodi Gatolika ni inama ikomeye ku rwego rwa Kiliziya gatolika, ikaba ihuza Abepisikopi bava mu mpande zose z’isi ngo bungurane ibitekerezo ku hazaza ha Kiliziya Gatolika.

Iy’uyu mwaka yitabiriwe n’abarenga 200, baganira ku bibazo bitandukanye birimo iki cy’agace ka Amazonie muri Amerika y’Amajyepfo, ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere, ibirebana n’abimukira ndetse n’ibirebana n’iyogezabutumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Muraho bavandimwe.
Rwose niba twese twizera Imana kandi tukaba twemera ibyanditswe
byahumetswe n’Imana bikubiye mu gitabo twese duhuriyeho nk’Abakristo aricyo BIBILIYA dusabwa no gukurikiza ibikubiyemo.
Kwirengagiza imirongo nk’iyo Gisagara yaduhaye kandi uyoboye Itorero
ry’abakristu ukoresheje Bibiliya ukiha ububasha bw’ubuyobozi kandi bibuzanyijwe ni ubwicamategeko. Twemere ko ari agatubutse uba ukurikiye atari Yesu. Uba usuzugura ibyanditswe

Theresa yanditse ku itariki ya: 29-11-2019  →  Musubize

Ese dukurikije Bible Abagore Imana ibemerera kuba Pastors cyangwa Abapadiri?Hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi kizababuza kubona ubuzima bw’iteka,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.
PAWULO wanditse yuko Abagore batemerewe kuyobora Insengero,ni Imana yabimutegetse,ikoresheje Umwuka Wera.Kurenga kuli iryo yegeko,ni ugusuzugura Imana yaturemye.

gisagara yanditse ku itariki ya: 29-10-2019  →  Musubize

Nibyiza kubidusangiza. Arikose ko unahamyako bazabura ijuru nkaho uri umwiru w’Imana?

Ubuse wowe tuvugeko uri intungane! Ariko Wenda uraryizeye.

Wagira abantu inama ariko iyo ufatiye Imana umwanzuro, inyigisho yawe uba uyiyangirije.

Iherezo rya byose ni yezu nkuko arinawe ntangiriro yabyose. Tumuharire urubanza.

HABIMANA Theophile yanditse ku itariki ya: 29-10-2019  →  Musubize

Ndasubiza wowe HABIMANA Theophile.Uribaza niba Gisagara ariwe Mana ica imanza.Dore igisubizo:Ntabwo Gisagara yaciye imanza.We icyo yakoze,ni ukutwereka "ingaruka zigera ku bantu batumvira Imana".Urugero,Pastor iyo abwiye abayoboke be ati nimukora ibyaha muzabura Ijuru,ntabwo aba abaye "Umwiru w’Imana" nkuko wise Gisagara.
Twebwe Abavuga-butumwa,iyo tubuza abantu gukora ibyaha,tubereka n’INGARUKA byabagiraho baramutse babikoze.Ibyo se nibyo wita "guca imanza"???? Niba Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’amatorero,bisobanura ko ababirengaho izabima ubuzima bw’iteka.Nicyo gihano izaha abanga kuyumvira bose.Ntabwo ubyemera??

hitimana yanditse ku itariki ya: 29-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka