M23 imaze gutangaza ibyo isaba ngo ishyire intwaro hasi burundu

Umutwe wa M23 uratangaza ko witeguye gushyira intwaro hasi burundu, abawugize bakaba abasivili nka rubanda rusanzwe igihe ngo leta ya Kongo yaramuka ifashe ingamba zihamye zo gucyura impunzi z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ziri mu buhungiro kandi ikarwanya indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Kongo.

Ibi abayobozi ba M23 babitangarije mu kiganiro bamaze kugirana n’abanyamakuru ku cyicaro cya M23 ahitwa Bunagana mu majyaruguru y’umujyi wa Goma kuri icyi cyumweru tariki ya 08/09/2013 kuva ku isaha ya saa tanu kugera saa saba.

Ngo M23 igiye mu biganiro ishaka amahoro arambye
Ngo M23 igiye mu biganiro ishaka amahoro arambye

Muri iki kiganiro M23 yabwiye abanyamakuru ko igiye gusubira mu biganiro na leta ya Kongo kandi ngo ikaba itazongera gusaba kwinjizwa mu ngabo za leta FARDC nk’uko yabisabaga mu minsi ishize.

Abayobozi ba M23 bavuze ahubwo ko muri ibyo biganiro basaba ibintu bibiri by’ingenzi: ko leta ya Kongo icyura Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bari mu buhungiro mu bihugu byo mu karere kandi ikarwanya indi mitwe yitwaje intwaro nka FDLR, FLN, Mai Mai n’iyindi.

Ibi ngo nibiramuka bikozwe, umutwe wa M23 uzashyira intwaro hasi abari bawugize basubire mu buzima busanzwe batarindiriye gushyirwa mu gisirikare cya leta ya Kongo nk’uko babisabaga mu bihe byashize.

Jenerali Sultani Makenga ngo nawe yiteguye kwambura umwambaro wa gisirikari akajya korora cyangwa gucuruza
Jenerali Sultani Makenga ngo nawe yiteguye kwambura umwambaro wa gisirikari akajya korora cyangwa gucuruza

Umukuru w’ibikorwa bya gisirikari muri M23 Jenerali Sultan Makenga yemeje ibi M23 ivuga ko itagishishikajwe no kwinjizwa mu ngabo za Kongo, yemeza ko nawe ubwe azareka igisirikari akajya kuba umworozi cyangwa agacuruza.

Jenerali Makenga yagize ati “Leta ya Kongo niramuka itwijeje umutekano twe ubwacu n’ibihumbi by’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bari mu buhungiro nanjye ubwanjye nzareka ibikorwa byose bya gisirikari njye mu mirimo isanzwe y’abaturage, mbe umworozi cyangwa umucuruzi.”

M23 yemeje ko yiteguye gushyira intwaro hasi burundu igihe Kongo yagaragaza ubushake mu gucyura impunzi no kurwanya abandi bitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo
M23 yemeje ko yiteguye gushyira intwaro hasi burundu igihe Kongo yagaragaza ubushake mu gucyura impunzi no kurwanya abandi bitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo

Muri iki kiganiro M23 yeretse abanyamakuru intumwa zayo umunani zizayihagararira mu biganiro by’amahoro biteganijwe gusubukurwa i Kampala muri Uganda, aho M23 izaba ihagarariwe n’abantu 12, ariko abandi bane bakaba bari mu mujyi wa Kampala aho abo umunani bagiye kubasanga kuri icyi cyumweru.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyarangiye izo ntumwa umunani za M23 nazo zurira imodoka zifata urugendo ruzijyana muri Uganda.
Ibi M23 ivuga bitandukanye n’ibyo yari yasabye mu minsi ishize ubwo yatangiraga ibiganiro n’intumwa za leta ya Kongo aho M23 yasabaga ko kugira ngo ihagarike intambara abayigize bazashyirwa mu ngabo za Leta FARDC kandi bakagumana amapeti yabo ya gisirikari bari bafite muri M23.

Intumwa ya LONI mu karere, madamu Mary Robinson
Intumwa ya LONI mu karere, madamu Mary Robinson

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ariko intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa LONI mu karere k’ibiyaga bigari madamu Mary Robinson yari yavugiye i Goma ko hadakwiye kongera gukorwa amakosa nk’ayakozwe mu mwaka wa 2012 ubwo abahoze ari abarwanyi ba CNDP bari barashyizwe mu ngabo za Kongo mu 2009 bivumburaga bagatoroka igisirikari bakajya kurema umutwe wa M23.

Ibi bamwe bari babifashe nk’imbogamizi yazatuma M23 idashyira intwaro hasi igihe abayigize batakwizezwa gushyirwa mu gisirikari.

Sylidion Sebuharara na Jean d’Amour Ahishakiye

Ibitekerezo   ( 16 )

makenga yahuye n’umuriro none uwamuha agahenge ntamwice yakwiyororera! nabyo nibyiza

nyiraneza bety yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

IBYO M23 YASABYE BIRUMVIKANA KUKO NJYE NDUMVA BITAGOYE KERETSE NIBA FARDC IFITANYE IBANGA N’IYO Y’INDI MITWE.

THEO yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

Dore uko urugamba rudafite intego rurangira kabisa! Makenga ejobundi wegura intwaro ntiwatubwiraga ko muzaruhuka mugeze i KIN kandi ko Leta nitabaha imyanya mu ngabo muzayicanaho kugeza muyihaye isomo?
None Dore Leta ibahaye isomo, ibamazeho urubyiruko n’amageneral yose abaye rudiha!!!
Ko utatubwira byabindi ngo Leta niyo izabihomberamo?
M26 izavuka ryari?

karimunda yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize

Ariko se muretse gusetsa imikara murabona abo muri M23 bazaba abasivili maze Congo ikabarebera izuba? Ntibishoboka. Makenga nawe arabizi ko adashobora kuba umucivil kuko ipeta rya General ntabwo upfa kurireka ngo ubaye umucivil, iyi ntambara iracyakomeza mube mwiteguye ahubwo

Rukuramigabo yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka