M23 imaze gutangaza ibyo isaba ngo ishyire intwaro hasi burundu

Umutwe wa M23 uratangaza ko witeguye gushyira intwaro hasi burundu, abawugize bakaba abasivili nka rubanda rusanzwe igihe ngo leta ya Kongo yaramuka ifashe ingamba zihamye zo gucyura impunzi z’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda ziri mu buhungiro kandi ikarwanya indi mitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Kongo.

Ibi abayobozi ba M23 babitangarije mu kiganiro bamaze kugirana n’abanyamakuru ku cyicaro cya M23 ahitwa Bunagana mu majyaruguru y’umujyi wa Goma kuri icyi cyumweru tariki ya 08/09/2013 kuva ku isaha ya saa tanu kugera saa saba.

Ngo M23 igiye mu biganiro ishaka amahoro arambye
Ngo M23 igiye mu biganiro ishaka amahoro arambye

Muri iki kiganiro M23 yabwiye abanyamakuru ko igiye gusubira mu biganiro na leta ya Kongo kandi ngo ikaba itazongera gusaba kwinjizwa mu ngabo za leta FARDC nk’uko yabisabaga mu minsi ishize.

Abayobozi ba M23 bavuze ahubwo ko muri ibyo biganiro basaba ibintu bibiri by’ingenzi: ko leta ya Kongo icyura Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bari mu buhungiro mu bihugu byo mu karere kandi ikarwanya indi mitwe yitwaje intwaro nka FDLR, FLN, Mai Mai n’iyindi.

Ibi ngo nibiramuka bikozwe, umutwe wa M23 uzashyira intwaro hasi abari bawugize basubire mu buzima busanzwe batarindiriye gushyirwa mu gisirikare cya leta ya Kongo nk’uko babisabaga mu bihe byashize.

Jenerali Sultani Makenga ngo nawe yiteguye kwambura umwambaro wa gisirikari akajya korora cyangwa gucuruza
Jenerali Sultani Makenga ngo nawe yiteguye kwambura umwambaro wa gisirikari akajya korora cyangwa gucuruza

Umukuru w’ibikorwa bya gisirikari muri M23 Jenerali Sultan Makenga yemeje ibi M23 ivuga ko itagishishikajwe no kwinjizwa mu ngabo za Kongo, yemeza ko nawe ubwe azareka igisirikari akajya kuba umworozi cyangwa agacuruza.

Jenerali Makenga yagize ati “Leta ya Kongo niramuka itwijeje umutekano twe ubwacu n’ibihumbi by’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bari mu buhungiro nanjye ubwanjye nzareka ibikorwa byose bya gisirikari njye mu mirimo isanzwe y’abaturage, mbe umworozi cyangwa umucuruzi.”

M23 yemeje ko yiteguye gushyira intwaro hasi burundu igihe Kongo yagaragaza ubushake mu gucyura impunzi no kurwanya abandi bitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo
M23 yemeje ko yiteguye gushyira intwaro hasi burundu igihe Kongo yagaragaza ubushake mu gucyura impunzi no kurwanya abandi bitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo

Muri iki kiganiro M23 yeretse abanyamakuru intumwa zayo umunani zizayihagararira mu biganiro by’amahoro biteganijwe gusubukurwa i Kampala muri Uganda, aho M23 izaba ihagarariwe n’abantu 12, ariko abandi bane bakaba bari mu mujyi wa Kampala aho abo umunani bagiye kubasanga kuri icyi cyumweru.

Iki kiganiro n’abanyamakuru cyarangiye izo ntumwa umunani za M23 nazo zurira imodoka zifata urugendo ruzijyana muri Uganda.
Ibi M23 ivuga bitandukanye n’ibyo yari yasabye mu minsi ishize ubwo yatangiraga ibiganiro n’intumwa za leta ya Kongo aho M23 yasabaga ko kugira ngo ihagarike intambara abayigize bazashyirwa mu ngabo za Leta FARDC kandi bakagumana amapeti yabo ya gisirikari bari bafite muri M23.

Intumwa ya LONI mu karere, madamu Mary Robinson
Intumwa ya LONI mu karere, madamu Mary Robinson

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ariko intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa LONI mu karere k’ibiyaga bigari madamu Mary Robinson yari yavugiye i Goma ko hadakwiye kongera gukorwa amakosa nk’ayakozwe mu mwaka wa 2012 ubwo abahoze ari abarwanyi ba CNDP bari barashyizwe mu ngabo za Kongo mu 2009 bivumburaga bagatoroka igisirikari bakajya kurema umutwe wa M23.

Ibi bamwe bari babifashe nk’imbogamizi yazatuma M23 idashyira intwaro hasi igihe abayigize batakwizezwa gushyirwa mu gisirikari.

Sylidion Sebuharara na Jean d’Amour Ahishakiye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

manayange nsenga tang’amahoro muri kongo abaturage baho bareke kubimpunzi amin

tuganishuri pacifique yanditse ku itariki ya: 14-12-2013  →  Musubize

njye ndumva m23 ishaka amahoro aho abasilikali bemera kuba abaturage basanzwe! ahubwo sinzi ikibura kuruhande rwa congo, kuk0 amahoro arakenewe rwose, gusa ndubundi nugushishoza none congo yabyemera m23 ikarambika intwaro mbese congo yisubiranye ibyo m23 irwanira noneho abo bacongomani bavuga ikinyarwanda barengerwa nande? nukurba impande zombi.

biziyaremye jean d’amour yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

Umva wangu mube abantu babagabo cg muvugishe ukuri komukubiswe ahokwitwaza impunzi arimwemwatumye bahunga

alias yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

Intambara irwanwa uburyo bwinshi iyi nayo nindi ntambara igiye gutangira kuko m23 ibonye ko imbere ekomeje kuyitsindwa barashaka kwisuganya dore impamvu bari guhunga igisirikari ngiye bamutse binjiye bahita babana muri kivu bakabatatanya muri equatuer bandundu bacongo ntibazongere kubonana nubwo batoroka igisirikari ntibabone uko bagere muri kivu naho iyo mitwe bavuga ikorera mukare bagenzura kuki sebo batabafata ?? Naho impunzi zahunze amabombe ya fardc na m 23 narangira bazagaruka kuko ntawishimiye kuba impunzi

Kalisa yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Ahu ndumva bigiye gukemuka neza nimba atarukoyobya amahanga natwe rubanda rugufi.congo ndumva isabwe ibintu byoroshye rwose. kabira noneho narekure abasize bahekuye u rwanda nabo babacaneho uwaka turebe.

samuel yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

none se nimumara kuba abashumba n’abahinzi abo bavuga ikinyarwanda bagataha, FARDC nijya kubica ibabaza iyo bahoze, bazarengerwa nande. ese ubundi bahunze ataruko baribagiye kubica ngo babamare kandi abo babicaga ni kaliba na ELODIAH mwibuke abo yarashe akabata muruzi rwa fleuve congo, bakabata mu mazi si kaliba na elodiah babicaga ubu se ntibahari nibabica se bazarengerwa nande mwarabaye abashumba koko. ntabwo nabo bazabyemera baziko abakabacungiye umutekano babaye abacivili. ko mwebwe se mwanze kujya muyandi ma provinces mutinya ngo FRADC ITAZABICA KANDI MURI ABASODA

titi yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Leta ya DRC se buriya izemera ko FDLR ishyira intwaro hasi kandi ariyo yifashisha mu bintu byose bijyanye n’intambara? Erega nibo bacanshuro bahari sinzi ko bapfa no kurekurwa. Biziganwe ubushishozi naho ubundi umutekano wo sinzi ko uzaboneka neza.

Manzi yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

ibyo M23 isaba birumvikana cyane kandi biragaragara ko bishobora kuzatanga igisubizo nyacyo, igisubizo kirambye kandi kizerekana intambwe yatewe kugirango amahoro aze muri kano gace, byari bigoye kugirango M23 isubizwe mu gisirikare kandi yizerwe, ariko ubu niba bose biyemereye kwibera abasivili nkuko kandi bashyigikiwe n’umuryango w’abibumbye sinibaza impamvu ki Congo yabibangira ahubwo byari bikwiye kugirwa bwangu maze amahoro akaba amahoro.

salim yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

Iyi mishyikirano nta kizavamo, ahubwo M23 bayitege ifite ibindi irimo gutegura, iyi mvugo iri muri iyi nkuru ni Ironie (harimo ubundi butumwa buri contraire).Imirwano igiye kuba niyo izarangiza M23.

Ngadiadia Ngadios yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

M23 nibayemera kudasyirwa mugaboza reta ntakibazo icyangombwa dukeneye namaho gusa.

alias yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

SULTAN A。RABESHYA NGO AZARAGIRA INKAAA!

IYAMUREMYE yanditse ku itariki ya: 9-09-2013  →  Musubize

kongo ninanirwa kubahiliza ibyo isabwa na m23 ntabwo izabaikeneye amahoro ni
cure abaturage bayo bave mubuhungiro

nkusi edison yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka