Yahamwe n’uburwayi bwo mu mutwe

Umugabo uherutse kwivugana abantu batagira ingano mu gihugu cya Norvège bamusanganye uburwayi bwo mu mutwe ari nabwo ntandaro y’amarorerwa yakoze.

Radiyo BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko abahanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe bemeje ko ibyo Anders Behring Breivik yakoze yabitewe n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Kubera izo mpamvu z’uburwayi rero ngo bishoboka ko aho kumujyana muri kasho nk’abandi banyabyaha, we azajyanwa mu kigo cy’abarwayi bo mu mutwe akitabwaho n’abaganga.

Mu kwezi kwa kane uyu mwaka, Breivik yarasiye abantu mu kirwa cya Utoeya ndetse anatega ibisasu mu mujyi wa Oslo muri Norgève. Icyo gihe yabikoraga yavugaga ko ashaka gutangiza urugamba rw’impinduramatwara mu bihugu by’i Burayi.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka