Wyclef Jean araregwa kunyereza amafaranga yari agenewe gufasha Abanya-Haïti

Ikinyamakuru New York Post cyatangaje ko umuririmbyi wo muri Haïti ariko uba muri Amerika witwa Wyclef Jean yaba yaranyereje amafaranga yari agenewe gufasha Abanyahayiti basizwe iheruheru n’umutingito wabaye mu kwa mbere muri 2010.

Icyo kinyamakuru cyanditse ko uyu muririmbyi yashinze umuryango, Yele Haïti, kugira ngo ukusanye inkunga zo gufasha Abanyahayiti bari bageramiwe. Uyu muryango ngo waje gukusanya miyoni 16 z’amadorali (hafi miliyari icyenda z’amafaranga y’u Rwanda) ariko ngo kimwe cya gatatu cy’aya mafaranga nicyo cyakoreshejwe gusa.

New York Post gikomeza cyivuga ko amwe muri ayo mafaranga yahawe imiryango itazwi ngo yatangaga ibiribwa. Amadorali agera kuri miliyoni asobora kuba yaragiye muri ubwo buryo.

Wyclef Jean yireguye avuga ko amadorali icyo kinyamakuru kitavuze yifashishijwe mu kubaka ikigo cy’impfubyi ndetse n’amavuriro atandukanye mu mujyi wa Port-au-Prince muri Haïti.

Uwahoze ari Perezida wa Haïti nawe yatangaje ko ibyo New York Post yanditse ari ibinyoma.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka