Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi yeguye ku mirimo ye

Papa Benedict wa XVI yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera impamvu z’umubiri we utagishoboye gukora inshingano za Kiriziya Gatolika ku isi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa 11/02/2013 n’ibiro by’i Vatican rivuga ko Papa ubwe yatangaje ko guhera taliki 28/02/2013 azahagarika imirimo ye kubera impamvu z’umubiri we ugenda urushaho kunanirwa.

Uyu mukambwe w’imyaka 85 yatangaje ko bitewe nuko yiyumva, yasanze ingufu ze zitagishobora kumwerera kuzuza inshingano ze, kuburyo yemera intege nke ze mu kubahiriza akazi yahawe na Kiriziya.

Papa Benedict XVI ubusanzwe uzwi ku izana Joseph Aloisius Ratzinger, yavutse taliki 16/04/1927 akaba ari wa 265 wimitswe na Kiliziya Gatolika.

Uyu muyobozi wa Kiliziya Gatolika wimitswe tariki 19/04/2005 afite ubwenegihugu bw’ubudage na Vatican. Papa waherukaga kwegura ku mirimo ye ni Papa Gregory XII mu mwaka w’i415.

Amategeko rero ya Kiliziya, muri canon ya 332 § 2, avuga ko umupapa ashobora kwegura ku mirimo ye igihe cyose abikoze yabitekerejeho bihagije kandi akabikora nta gahato ashyizweho. Icyo cyemezo iyo cyatangajwe ntigihinduka. Igihe rero yatangaje ko yeguye ntashobora kwisubiraho.

Igihe yagennye guhagarika imirimo ye iyo kigeze, icyo gihe nta mupapa uba uriho, hatangirwa gutegurwa uko umusimbura yatorwa hakurikijwe nyine amategeko abigena.

Ni ukuvuga ko guhera kuya 28/02/2013 i sambiri z’umugoroba (20h.00) nta mupapa uzaba uriho, hazatangira imyiteguro yo gutora undi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Nibyo koko iyo ushoboye urakora kandi iyo unaniwe nibyiza ko ureka abashoboye bagakora. Kandi niba uyu mukambwe avugako akwiye kuruhuka mumureke.Nyagasani amukomez.Ikintu cyose kigira igihe cyacyo niko umubwiriza yavuze ahubwo abantu b’Imana basenge kugirango uzatorwa azagirire kiliziya akamaro ndetse n’isi yose naho kwegura si igitangaza n’abandi ku isi bakomeye bareguye kandi kwegura ntikuzashira ku isi kugeza igihe Yezu azagaruka gutwara umugeni.Bakristo bagenzi banjye ni muze dusengere ibihe turimo

Daniel yanditse ku itariki ya: 13-02-2013  →  Musubize

Nta muhanuzi cyangwa intumwa y’Uwiteka yigeze yegura ku nshingano yahawe n’Imana, uretse abapapa nibo babikora.
Ku bakurikirana ubuhanuzi bwo muri Daniel n’Ibyahishuwe, Dan2(Igishushanyo Umwami Nebukadineza yarose), Dan7(Umuhanuzi yerekwa inyamaswa4), Dan 11:36-37(Yerekwa ko uwo mwami atazita ku gushaka abagore), Ibyahishuwe 13 (UmuhishuziYohana,yerekwa inyamaswa isa n’ingwe), Ibyahishuwe 17(Umugore uhetswe n’inyamaswa itukura), izi nyandiko zose ni invugo ya gihanuzi, ivuga ingoma y’ubupapa. Ku gishushanyo Nebukadineza yeretswe, ingoma y’ubupapa igereranywa n’amaguru,ibirenge n’amano10(Dan2); naho ku nyamaswa 4 Umuhanuzi Daniel yeretswe, inyamswa ya kane ishushanya iyo ngoma y’ubupapa(Dan7), Ninabwo buvugwa mu Byahishuwe 13:1-10,nk’inyamaswa ivuye mu mazi menshi, bugiye gushyigikirwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika, ariyo nyamaswa yindi ivugwa muri icyo gice ko yo ivuye mu butaka, igahatira isi kuruhuka icyumweru no kurenganya,gufunga, kwica , gutsembatsemba, abiziritse ku Itegeko ry’Imana rya KANE rivuga kweza ISABATO(Kuva 20:8, Kuva31:12, yesay 58;12-13..). (Soma La Tragedie des siècles,chapitre25, page 475...)
YESU ati:"Dore mbibabwiye bitaraba, ngo nibibaho muzizere."

yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

ndumva yakomeza imirimo ye kugeza imana imuhamagaye kandi ashobora kugira imyaka ijana namakumyabiri murakoze

shyirambere j paul yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Gusa birabe ibyuya ntibibe amaraso. Sinzi niba nta kibyihishe inyuma

x yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Uriya musaza rwose njye ndumva yakoze neza!Ubundi umuntu w’umugabo iyo ibintu bimunaniye arabyemera aho gukomeza kubeshya abantu ngo urakora kandi ahubwo ubizambya cyangwa nabyo bikuzambya!

Patrick yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Kwegura ntakibazo kirimo yafashe icyemezo abona gikwiye

mwubahamana yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Harya buriya nta mugore yigeze?

mukirisito yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

IMANA IKOMEZE IMURINDE KDI MWIFURIJE GUKOMEZA KUBA UMUJYANAMA MURI KILIZIYA GATORIKA IGIHE IMANA IKIMUTIJE UBUZIMA.

INGABIRE Theogene yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Turizera ko Nyagasani azaduha undi mushumba ubereye kiliziya ye kuk niwe witorera.

NIYIGABA Theoneste yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Ni byiza kandi ni iby’agaciro iyaba nabandi bayobozi bose biganaga urwo rugero. Reka tumusengere. Iyaba uriya mwanya wahatanirwaga mba njyanyeyo dossier yanjye!!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka