Umuyobozi w’abashinzwe kwita ku Mwami wa Arabie Saoudite yirukanywe azira gukubita umunyamakuru

Ahmed al-Tobaïchi wari ukuriye abashinzwe kwita ku mwami wa Arabie Saoudite (chef de Protocole) yirukanywe ku kazi azira gukubita umunyamakuru ufata amafoto.

Inkuru ya LePoint.fr ivuga ko Ahmed al-Tobaïchi yakoze aya makosa ubwo umwami Mohammed VI wa Maroc yasuraga igihugu cya Arabie Saoudite ku wa 4 Gicurasi 2015, maze Ahmed al-Tobaïchi agakubita ingumi umunyamakuru wafataga amafoto.

Umwami Salmane yiswe « Salmane le Decisif ».
Umwami Salmane yiswe « Salmane le Decisif ».

Amaze kwirukana uwari chef de protocole we, umwami Salmane Ben Abdelaziz Al Saoud yahise amusimbuza undi witwa Khaled al-Abbad.

Umunyamakuru witwa Saoud al-Murchid, yandika ku rubuga rwa twitter, yise umwami Salmane "Salmane le Decisif" cyangwa se "Salmane ufata icyemezo", kubera guhana uwari ukuriye abashinzwe kumwitaho.

Ahmed al-Tobaïchi yirukanywe azira guhohotera umunyamakuru nyuma y’umunsi umwe gusa Isi yizihije umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkunda umuyobozi ugira ishyaka

mucyo yanditse ku itariki ya: 21-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka