Umutingito umaze guhitana abagera 1400 muri Turquie na Syria

Umutingito ukomeye wibasiye Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Turquie ndetse n’Amajyaruguru ya Syria, ubu ukaba umaze kwica abagera kuri 1400.

Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye birimo ‘ABCNews’ kuri uyu wa mbere tariki 6 Gashyantare 2023, umutingito w’Isi ufite ubukana bwa 7.8, umaze kwica abagera 1400 mu Mujyepfo ya Turquie no mu Majyaruguru ya Syria, kandi biteganywa ko umubare w’abahitanywe nawo ushobora kuzamuka, kuko abashinzwe ubutabazi bavuga ko n’ubu barimo kubona abantu bagwiriwe n’ibikuta byasenywe n’uwo mutingito.

Umuganga witwa Muheeb Qaddour wo mu Mujyi wa Atmeh muri Syria, yagize ati: “Dufite impungenge ko abapfa bakomeza kwiyongera”.

Perezida wa Turquie Recep Tayyip Erdoğan abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko amatsinda y’abantu bashinzwe ubutabazi yahise yoherezwa muri ako gace kibasiwe n’umutingito.

Ati: “Twizeye ko dufatanyije, tuza gusohoka muri iki kiza vuba bishoboka kandi kikarangira hangiritse bikeya”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka