Umuryango w’Abibumbye wasabye u Burusiya guhagarika intambara

Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) yateraniye i New York tariki ya 23 Gashyantare 2023 ibihugu 141 byatoye umwanzuro usaba Uburusiya guhagarika intambara no gukura abasirikare bayo muri Ukraine.

Uyu mwanzuro washyigikiwe n’ibihugu 141, mu gihe ibindi bihugu 32 byirifashe naho ibindi bihugu 7 birimo n’Uburusiya birawamagana.

Ibihugu birindwi byatoye byamagana uwo mwanzuro ni Uburusiya, Belarus (Biélorussie), Koreya ya Ruguru, Eritrea, Mali, Nicaragua na Syria.

Impamvu ONU yafashe uyu mwanzuro ni uko Uburusiya burimo gushaka kwiyomekaho ibice bimwe bya Ukraine bwigarurire kuva bwayishozaho intarambara.

Mu butumwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yanyujije ku rukuta rwa Twitter yagize ati: "Umwaka umwe nyuma yuko Uburusiya bugabye igitero gisesuye cyabwo ugushyigikirwa kwa Ukraine ku rwego mpuzamahanga kuracyakomeye".

Minisitiri Dmytro yavuze ko ayo matora yakozwe n’ibi bihugu yagaragaje neza ko Uburusiya bugomba guhagarika intambara yashoje kuri Ukraine mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse bugomba kureka kwiyomekeho ubutaka bwa Ukraine kuko ari igihugu gifite ubusugire bwacyo.

Ati “Igihugu cya Ukraine gisanzwe gifite ubusugire butavogerwa uyu mwanzuro wongeye gushimangira ubufasha ku busugire bwa Ukraine no kutavogerwa kwayo”.

Mu murwa mukuru w’Uburusiya witwa Moscow mu kwezi kwa cyenda muri 2022, abadepite bemeje ko mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko igihugu cyabo cyiyomekaho uturere tune twa Ukraine, ari two Donetsk, Luhansk, Kherson na Zaporizhzhia.

Ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri mu 2022, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yohereje muri Ukraine abasirikare bagera ku bihumbi 200 bajya kurwana iyo ntambara.

Kuva Uburusiya bwashoza intamabara kuri Ukraine Abantu bahasize ubuzima abandi barakomereka ndetse byangiza n’ibikorwa remezo bigira n’ingaru z’ubukungu ku bihugu bya Afurika no ku mugabane w’Uburayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

😳 cyodaaaa ubwo nibyo ntimwatubeshya

K yanditse ku itariki ya: 24-02-2023  →  Musubize

😳 cyodaaaa ubwo nibyo ntimwatubeshya

K yanditse ku itariki ya: 24-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka