Umurambo bikekwa ko ari uw’Umunyarwanda Steve Nkusi wabonetse mu kiyaga

Umuryango wa Steve Nkusi, Umunyarwanda w’imyaka 24, utuye muri Canada, wakinaga umukino wo gusiganwa ku maguru ndetse akaba yakundaga ibijyanye na ’business’, uri mu kababaro ko kumuburira irengero nyuma y’uko hashize iminsi ine bivugwa ko yagiye ku Kiyaga cya Ontario koga, nyuma ntagaruke.

Abazi Steve Nkusi bazamwibuka nk'umuntu wagiraga urukundo, ugwa neza, uhora yishimye
Abazi Steve Nkusi bazamwibuka nk’umuntu wagiraga urukundo, ugwa neza, uhora yishimye

Amagana y’abantu bazi Nkusi Steve yaba mu Rwanda cyangwa muri Canada, bahise bajya ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaza agahinda n’ubwoba batewe no kubura k’uwo musore, mu gihe inzego zitandukanye zishinzwe ubutabazi muri icyo gihugu, cyane cyane ubwo mu mazi, zakomeje ibikorwa byo gushakisha mu mazi y’icyo kiyaga.

Nkusi wabaye mu isiganwa ry’amaguru muri Ottawa, yanakoreye Goverinoma ya Canada, akaba yari afite imigambi yo kuzakora ’business’ nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza ya Ottawa.

Bivugwa ko yasimbukiye mu mazi ubwo yari kumwe n’itsinda ry’inshuti ze zifite mu myaka 20 mu bwato bari bakodesheje, ariko ntiyongera kugaruka.

Nyuma yo kubona ibyo bibaye, abari kumwe na we mu bwato ngo batabaje Polisi.

Tariki 22 Kanama 2021, Polisi yo mu gace kitwa Niagara (Niagara Regional Police Service) yatangaje ko ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021, Polisi yahamagawe ku nkengero z’ikiyaga ahitwa Sunset Beach muri ’St Catharines’ nyuma y’uko hari umuntu w’igitsinagabo wari umaze kurohama mu mazi.
Polisi ngo kuva icyo gihe yatangiye gushakisha ariko ntiyagira icyo ibona.

Polisi yari imaze iminsi ishakisha mu mazi
Polisi yari imaze iminsi ishakisha mu mazi

Ahagana saa saba n’iminota 15 z’amanywa ku wa Kabiri tariki 24 Kanama 2021 nibwo Polisi yo mu gace ka Niagara yahamagawe n’umuntu wari mu bwato mu kiyaga cya Ontario, avuga ko abonye umurambo w’umuntu mu mazi.

Polisi yihutiye kuhagera, itwara umurambo w’uwo muntu w’igitsina gabo kwa muganga i Toronto kugira ngo ukorerwe isuzuma, ndetse hamenyekane uwo muntu uwo ari we.

Amakuru atangazwa na CBC News, ni uko umuryango wa Nkusi wari watangiye gutakaza icyizere cyo kuzongera kumubona, ariko ufite icyizere ko za Camera za Polisi zimaze iminsi ine zishyizwe muri ayo mazi ya Sunset Beach ziza kugira icyo zerekana.

Mugeni Sandrine aganira n’igitangazamakuru CBC News kuri telefoni, yavuze ko kubura Nkusi Steve ari igihombo gikomeye ku muryango.

Abo mu Muryango wa Nkusi baturutse mu bice bitandukanye bari baje bahurira aho impanuka yabereye kugira ngo bakomeze gukomezanya no kwihanganishanya.

Nkusi Gilbert, umubyeyi wa Nkusi Steve, ni umucuruzi w’Umunyarwanda watashye mu Rwanda mu 2019, nyuma yo kumara imyaka 18 mu mahanga. Kuri ubu yahise yerekeza aho muri Canada we n’umugore we.

Nkusi Steve yavukiye i Kigali mu Rwanda, akurira muri Canada, aho yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza, aho yarangije mu bijyanye n’icungamari muri Kaminuza ya Ottawa.

Uretse ibyo kuba Nkusi yari azwi mu gusiganwa ku maguru, yari yaratangiye no gukora mu bijyanye no kumurika imideri, nk’uko bivugwa na mushiki we Mugeni Sandrine.

Ku mbuga nkoranyambaga, abazi Nkusi Steve, bavuga ko yari umuntu ugira urukundo, ugwa neza kandi uhora yishimye.

Amakuru avuga ko Nkusi Steve yarohamye ubwo yari yagiye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwe mu nshuti ze.

Ababonye impanuka iba, bavuga ko babonye Nkusi asa n’urwana n’amazi ubwo yari akimara kuyinjiramo, nyuma gato arabura. Ngo bagerageje kumuhereza umwambaro urinda abantu kurohama (life jacket), ariko ngo ntiyashoboye kuwufata.

Abanyarwanda batandukanye b’inshuti za Nkusi bakomeje kohereza ubutumwa bw’akababaro ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye, bamwifuriza kuruhukira mu mahoro.

Ubukangurambaga bwo gukusanya inkunga yo gufasha umuryango wa Nkusi (GoFundMe) bumaze gukusanya agera ku 52.602 y’Amadolari, mu gihe intego yari 50.000 by’Amadolari.

Steve Nkusi yari afite impano yo gusiganwa ku maguru
Steve Nkusi yari afite impano yo gusiganwa ku maguru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyamazi ni amayibera...ntamuhanga wayo yogatsindwa...

Luc yanditse ku itariki ya: 28-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka