Umupolisi yivuyemo yigamba ko azica Michelle Obama

Inzego z’umutekano muri Amerika ziri gukurikirana umupolisi wari wigambye ku nshuti ze ko ari gutegura uko azarasa umugore wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe ubutasi muri Amerika, Edwin Donovan, yabwiye The Washington Post ko bamenye ayo makuru ariko bakaba bakiri kuyakurikirana ngo bamenye neza ireme ryayo n’uburyo uwo mupolisi yateganyaga kuzasohoza uwo mugambi mubisha we.

Uyu mupolisi utatangajwe umwirondoro we kubera impamvu z’iperereza ngo asanzwe ari umwe mu bashinzwe umutekano w’abategetsi bagenda mu murwa mukuru wa Amerika, Washington, aho yari umwe mu bagendera ku mapikipiki ya polisi. Ubu ngo yimuwe aho yakoraga, ariko nta bihano arafatirwa, arakurikiranwa akiri no mu kazi.

Abo yabwiye uwo mugambi mubisha we, ngo yaberetse n’imbunda yari kuzakoresha kuko yari yarayifotoye muri telefoni ye igendanwa.

Aho abapolisi babimenyeye ngo babibwiye inzego zishinzwe umutekano wa Perezida Obama, zibasaba ko yakwimurwa akajyanwa kuba akorera ahandi mu gihe iperereza rigikomeje; nk’uko umuvugizi wa polisi Gwendolyn Crump yabibwiye Washington Post.

Mu mwaka wa 2009, umugore w’umunyamerikakazi yari yahamagaye inzego zishinzwe ubutasi muri Amerika azibwira ko afite umugambi wo kwica madamu Michelle Obama.

Barrack Obama uyoboye Amerika iki gihe niwe mwirabura wa mbere wayoboye Amerika kuva yabaho. Kuva mu mwaka wa 2007 atangira kwiyamamariza uwo mwanya yagiye agerwa amajanja kenshi n’ababaga bagambiriye kumwica, bamwe bavuga ko bamuhora ko ari umwirabura gusa.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko se abazungu bazatwanga bageze ryali?obama rero nawe yarakwiye kureba kure agateza imbere gakondo ye(africa)aho gutiza umurindi abo baswa wo kuyisenya.

john nepon yanditse ku itariki ya: 14-09-2012  →  Musubize

bibaho twese mu isi duhura n’ibibazo! ni yihangane.

Ndahimana jean claude yanditse ku itariki ya: 15-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka