Umugore yatorewe kuyobora umutwe ushinzwe kurinda Perezida wa Amerika

Umunyamerikakazi Julia Pierson wakoreye umutwe ushinzwe kurinda Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (secret service) igihe cy’imyaka 30, ni we watoranyijwe na Perezida Barack Obama kuyobora uwo mutwe Ni ubwa mbere umugore ahawe uwo murimo mu mateka y’Amerika.

Julia Pierson w’imyaka 53 y’amavuko yatowe tariki 26/03/2013, asimbuye Mark Sullivan, wari umaze iminsi anengwa cyane kudashyira abakozi be ku murongo. Mu kazi ashinzwe harimo kurinda umuryango wa Perezida wa Amerika ndetse n’abandi bayobozi bakuru.

Julia Pierson, yatangiye akazi ke ko gucunga umutekano ubwo yinjiraga mu gipolisi cy’America muri Leta ya Orlando, nyuma aza kuba umwe mu bagize ingabo zidasanzwe (Special Force) muri Leta ya Miami. Ubu ni we wari ukuriye Special Force ya Miami.

Julia Pierson w'imyaka 53 ni we muyobozi mushya w'umutwe ushinzwe kurinda umutekano wa Perezida wa Amerika.
Julia Pierson w’imyaka 53 ni we muyobozi mushya w’umutwe ushinzwe kurinda umutekano wa Perezida wa Amerika.

Perezida Barack Obama amaze guhitamo uriya mudamu, yagize ati: “Julia afite ibisabwa byose kugira ngo abashe kuyobora ibiro bifite akazi katoroshye ko kurinda Abanyamerika mu minsi y’ibirori, kubungabunga ubukungu bwacu, no kurinda imiryango y’abayobozi ndetse n’uwanjye urimo.

Julia yaranzwe no kuba intangarugero mu kazi yagiye akora kandi nizeye ntashidikanya ko uburambe afite buzamufasha gutunganya imirimo mishya ashinzwe aho agiye kuyobora abagore n’abagabo basanzwe bazwiho gukorana umurava”.

Julia Pierson agizwe umuyobozi mushya w’umutwe ushinzwe kurinda Perezida wa Amerika, mu gihe uwo mutwe wari umaze iminsi uri mu kimwaro cy’abakozi bawo 12 bafatiwe mu cyuho muri Mata 2012 bagiye kwishakira indaya mu gihugu cya Colombia, hasigaye akanya gato ngo Barack Obama ahagere mu ruzinduko rw’akazi.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka