Uko umuganda Nyarwanda wakozwe hirya no hino ku isi
Abanyarwanda n’inshuti zabo bakoze umuganda udasanzwe wakorewe hirya no hino ku isi, aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/03/2014 bakoze icyo bise "Global Umuganda" wakozwe ahaba Abanyarwanda hose ku isi.
Abawitabiriye ngo bawuhuje na gahunda yo kwitegura Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20. Abawukoreye mu Rwanda, ngo bitaye by’umwihariko ku kuremera no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kigali Today yabakusanyirije uko iki gikorwa cy’umwimerere ku Banyarwanda cyagenze mu mafoto hamwe na hamwe.
Ba Ambasaderi bahagarariye Somaliya, Ubuholandi n’Ububiligi mu Rwanda bifatanyije n’abandi mu gukora umuganda Nyarwanda.
I Busogo mu karere ka Musanze, uhagarariye UNICEF mu Rwanda yahakoreye umuganda.
Aba ni Abanyarwanda baba muri Canada mu muganda wabereye mu ntara za Ottawa, Toronto na Montreal.
Aba Badage bakoreye umuganda ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho basukuye mu kwitegura imihango yo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 20.
Uziko abantu babyize neza umuganda wajya ukurura ba Mukera rugendo.
Umuganda uba buri kwzi ukajya ushyirwa kuri internet, hanyuma umunyamahanga uri mugihugu agahitamo aho yumva ashaka kuwukorera, akahagera hagashyirwaho akantu ko kubaha impano ko bahageze nabo bakagira urwibutso.
None se ntiyatega imodoka imujyanayo? ntiyanywa amazi se? aranahafotora ubwo hakaba haramenyekana bikagabanya budget ya RDB ya publicite, n’ibindi n’ibindi.
NI BYIZA RWOSE , IMANA IDUSABA GUKUNDA IGIHUGU. IMANA IHE UMUGISHA ABITABIRIYE UMUGANDA BOSE , HOSE .
MAY THE GOD OUR FATHER IN HEAVEN BE GLORIFIED
ibi ni byiza cyane,gukora umuganda nikimwe mugikorwa gihuza abantu kandi bose bagamike ikintu kimwe gukora iciza,
gusa ubutaha abashinzwe ibi bikorwa bajye bibuka umutekano w’intoki n’umutwe bambara imyambaro yabugenewe harimo sefty boot na za groves zabigenewe kuko ndabona harimo no guterura ibiremereye.