Uganda igiye guhindura amazina y’imihanda yitiriwe abakoloni
Muri Uganda, urukiko rukuru rwategetse ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala, gutangiza gahunda yo guhindura amazina y’imihanda imwe n’imwe yo muri uwo Mujyi, yitiriwe abakoloni b’Abongereza bakolonije icyo gihugu.

Uwo mwanzuro w’urukiko watanzwe nyuma y’uko umwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu aho muri Uganda, John Ssempebwa mu mwaka ushize wa 2024, yandikiye urukiko agaragaza ko mu gihe iyo mihanda yakomeza kwitirirwa abayobozi ba cyera bo mu gihe cy’ubukoloni, byaba ari ukugabanya ishema n’icyubahiro cya Uganda nk’igihugu cyigenga.
Muri iyo nyandiko Ssempebwa yashyikirije urukiko, avuga ko mu Mujyi wa Kampala, hari imihannda igikoreshwa mu mazina ya bamwe mu bakoloni harimo uwitwa Fredrick Lugard, uzwiho kuba yari umuyobozi mubi mu gihe cy’ubukoloni yaba aho muri Uganda ndetse no ku rwego rw’Umugabane w’Afurika.
Nubwo ubu hashize imyaka 62 Uganda ibonye ubwigenge, nyuma yo kwibohora ku bukoloni bw’Abongereza, imihanda myinshi yo mu Mujyi wa Kampala, n’ubu iracyakoresha amazina y’abari aboyobozi ba gikoloni.
Mu mwaka wa 2020, abantu basaga 5,000 bashyize umukono ku nyandiko isaba guhindurwa kw’amazina y’imihanda imwe n’imwe yo mu Mujyi wa Kampala, nyuma iyo nyandiko ishyikirizwa uwari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihe, Rebecca Kadaga.
Mu mwanzuro w’urukiko rukuru wafashwe n’umucamanza Musa Ssekaana, yasabye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kampala gutangiza gahunda yo guhindura amwe mu mazina y’imihanda yo muri uwo Mujyi, igahabwa amazina ajyanye n’umuco n’indangaciro ndetse n’amateka yagutse ya Uganda, aho gukomeza guha agaciro abari abayobozi mu gihe cy’ubukoloni muri Uganda.
Hari hashize igihe kirekire abaharanira uburenganzira bwa muntu n’abantu batandukanye aho muri Uganda, bakora ubukangurambaga bugamije gusaba ko ayo mazina y’imihanda imwe n’imwe ahindurwa, kugira ngo urwibutso rubi rw’ubukoloni rwibagirane burundu.
Mu mwaka wa 2019, bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Uganda, basabye Erias Lukwago, Meya w’Umujyi wa Kampala, gutangiza iyo gahunda.

Mu 2021, Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda muri icyo gihe, Kadaga, yandikiye ibaruwa Minisitiri w’Intebe wariho, Ruhakana Rugunda amusaba gukurikirana icyo kibazo.
Uganda yakolonijwe n’u Bwongereza guhera ku itariki 18 Kamena 1894, kugeza ku itariki 9 Ukwakira 1962 ibonye ubwigenge. Muri iyo myaka yose yashize u Bwongereza bukoloniza Uganda, bivugwa ko hari ibyaha bitandukanye abayobozi b’abakoloni bakoreraga abaturage ba Uganda.
Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ibyo bikorwa bibi byakozwe n’abakoloni muri Uganda, ari byo bituma abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’abaturage, bavuga ko batifuza ko imihanda yo mu Murwa mukuru w’igihugu cyabo, ikomeza kwitirirwa abakoloni.
Ohereza igitekerezo
|