Ubushinjacyaha burasabira Charles Taylor igifungo cy’imyaka 80

Ubushinjacyaha bw’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Sierra Leone, kuri uyu wa kane tariki 03/05/2012 rwasabiye Charles Taylor wahoze ari Perezida wa Liberia igifungo cy’imyaka 80 ku byaha by’intambara aregwa.

Charles Taylor wabaye Perezida wa Liberiya kuva mu 1997 kugera muri 2003, aregwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye ikiremwamuntu, yakoze ubwo yari ashyigikiye inyeshyamba muri Sierra Leone.

Tariki ya 26/04/2012 nibwo uru rukiko rwamuhamije ibyaha 11 yari yarezwe n’ubushinjacyaha, urukiko rukazakaca urubanza tariki 30/05/2012.

Taylor aramutse ahawe iki gihano, cyaba kibaye icya mbere kirekire uru rukiko rutanze, nyuma y’imyaka 52 yakatiwe Issa Sesay wayoboye umutwe Revolutionary United Front (RUF), ubwo yahamwaga n’ibyaha by’iyicarubozo muri Sierra Leone.

Impande ziburana muri uru rubanza zifite uburenganzira bwo kuzajuririra icyemezo kizafatwa n’urukiko, nk’uko igitangazamakuru news 24 dukesha iyi nkuru cyabitangaje.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka