Ubushakashatsi buvuga ko imyaka y’ubukure ikwiye kuba 24

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’Ababiligi buhamya ko imyaka y’ubukure ari 24 aho kuba 18. Ku myaka 24 ngo nibwo umuntu yagombye kuboneraho uburenganzira buhabwa abantu bakuze akanirengera ingaruka z’ibyo yakoze byose.

Ubu bushakashatsi buvuga ko iyo umuntu atarageza ku myaka 24 ubwonko buba butarakura neza; urubyiruko ntiruba rwakageze ku rwego rwo kumva no guhangana n’ingaruka zikomoka ku nzoga, ibiyobyabwenge n’itabi; nk’uko ikinyamakuru The Lancet cyabitangaje.

Abo bashakashatsi bagaragaza ko muri iki gihe urubyiruko ruhura n’ibishuko byinshi birimo kumva rushaka kwigenga bidasanzwe, kurarikira cyane imibonano mpuzabitsina, inyota yo gukora amahano, ibiyobyabwenge, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi.

Ubu bushakashatsi buvuga ko igihe kigeze ngo abantu batekereze cyane ku rubyiruko ruri mu gihe cy’ubugimbi kuko ibibazo byarwo bititabwaho haba mu bushakashatsi no mu buvuzi.

Professeur George Patton, umwarimu muri Kaminuza ya Melbourne, agira ati “Urubyiruko ni akazoza kacu. Ubuzima bw’urubyiruko rukigimbuka bugomba kwitabwaho nk’ibindi bibazo byihutirwa mu rwego rw’ubuzima.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka