Ubuhinde: Abantu 105 bitabye Imana mu mpanuka y’ubwato

Abantu 105 bamaze kumenyekana ko bitabye Imana naho abandi basaga 100 baburiwe irengero mu mpanuka y’ubwato yabereye mu gihugu cy’Ubuhinde mu ruzi rwa Brahmapoutre mu ijoro rishyira tariki 01/05/2012.

Iyi mpanuka yabereye mu gace ka ASSAM mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Ubuhinde. Bivugwa ko yatewe n’umwuzure n’umuyaga uvanze n’umwuzure ukabije waje mu ruzi rwa Brahmapoutre ubu bwato bwari burimo kugendamo.

Abatabazi babashije kubona abantu 105 bapfuye, abagera ku 150 babashije koga bakarokorwa naho abandi bagera ku 100 baburiwe irengero; nk’uko umukuru wa Police muri ako gace yabitangarije AFP.

Umutangabuhamya Rahul Karmakar yavuze ko kugira ngo haboneke abandi barokoka bigoye cyane kuko uruzi rwa Brahmapoutre iyi mpanuka yabereyemo rwasibwe cyane n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka