Ubugereki bwashyizeho minisitiri w’intebe mushya

Nyuma y’iminsi itari mike bari mu biganiro, Ubugereki bufite minisitiri w’intebe mushya, Lucas Papademos, wahoze yungirije umukuru wa banki y’uburayi (European Central Bank).

Guverinoma y’inzibacyuho ayoboye ikaba igomba gukora uko ishoboye kugira ngo Ubugereki buhabwe inguzanyo yo kwikura mu bibazo, nk’uko byaganiriwe ho mu kwezi gushize. Iyo nguzanyo Ubugereki bwayemerewe n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi (European Union).

Kugeza ubu Papademos nta ba minisitiri arashyiraho. Arahirira umwanya yahawe wa minisitiri w’intebe uyu munsi. Papademos afite imyaka 64 y’amavuko.

Lucas Papademos asimbuye George Papandreou weguye kuri uyu mwanya muri iki cyumweru kubera ibibazo by’ubukungu igihugu cy’Ubugereki burimo.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka