USA: Shaquille O’Neal yabaye umupolisi
Shaquille O’Neal wahoze akinira ikipe ya Basketball ya Miami Heat, kuwa kabiri tariki ya 20/01/2015 yarahiriye kwinjira mu gipolisi cya leta ya Florida, mu muhango wari uyubowe na Donald De Lucca, umuyobozi wa Police mu mujyi wa Doral.
Amakuru atangazwa na The Daily Mail avuga ko uyu muhango witabiriwe n’umuyobozi w’umujyi wa Doral, Luigi Borra, umucamanza mukuru w’umujyi n’umuyobozi w’inama y’umujyi.

O’ Neal yinjiye mu gipolisi ndetse yamaze no gushyikirizwa ibyangombwa birimo ikarita y’abapolisi, ariko abayobozi be basigaranye ikibazo cy’ingorabahizi cyo kumushakira umwambaro umukwira dore ko afite uburebure bwa metero 2 na santimetero 16 agapima ibiro 147.
O’Neal ngo afite n’ikindi kibazo cyo kubona inkweto za gipolisi zizabasha kumukwira kuko afite ikirenge kinini!
Shaquille O’Neal wasezeye mu marushanwa ya Basketball muri US (NBA), yabaye umuririmbyi w’injyana ya Rap, yigeze kuba umukinnyi wa filime, yagaragaye mu biganiro bya televiziyo bitari bike, ndetse anakora akazi ko kugeza umuziki ku bantu bakunda kubyina (DJ), none ubu yabaye umupolisi.

Gasana Marcellin
Ohereza igitekerezo
|