USA: Madamu Jeannette Kagame yagaragaje urugendo rw’u Rwanda mu Bumwe n’Ubwiyunge

Madamu Jeannette Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushimira Imana abaye ku nshuro ya 68 azwi nka ‘National Prayer Breakfast’.

Madamu Jeannette Kagame mu masengesho yo gusabira igihugu aheruka kubera mu Rwanda tariki 12 Mutarama 2020
Madamu Jeannette Kagame mu masengesho yo gusabira igihugu aheruka kubera mu Rwanda tariki 12 Mutarama 2020

Madamu Jeannette Kagame kandi yavuze ijambo ryagarutse ku gusangiza abandi urugendo rutoroshye u Rwanda rwanyuzemo kugira ngo rugere ku bumwe n’ubwiyunge.

Yifashishije urugero rw’amasengesho nk’ayo yabaye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika tariki 03 Gashyantare 1994, aho Mama Teresa wa Calcutta na we wari muri ayo masengesho yasabye abakirisitu n’abandi bantu bose muri rusange guharanira kuba umusemburo w’amahoro.

Ati “Icyo gihe Mama Teresa yahamagariye abantu gusenga basaba amahoro, ibyishimo n’urukundo. Ikibabaje ni uko muri uwo mwaka, kure cyane ya hano mu gihugu cyanjye cy’u Rwanda, amahoro, urukundo n’ibyishimo byarayoyotse, umubabaro, ubwoba no kwiheba biriganza ndetse bigeza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Icyakora Madamu Jeannette Kagame yavuze ko amasengesho yavuzwe icyo gihe mu myaka 26 ishize yafashije u Rwanda rw’ubu kuko ubuyobozi bwayagendeyeho, bwiyemeza kwimika amahoro, urukundo n’ibyishimo, bigeza Abanyarwanda ku Bumwe n’Ubwiyunge, bukomeje kuba ishingiro ry’iterambere igihugu kigezeho.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ahari amacakubiri n’urwango nta terambere rishobora kuharangwa.

Ati “Kugira ngo tugarure amahoro arambye, twashyizeho uburyo bwo kwicuza no kubabarirana, tureka burundu ibyo kwihorera.”

Ati “Twigiye ku mateka yaranze ubuyobozi bw’igihugu cyacu, tureba ibibazo by’umutekano muke no kudaha agaciro umuntu byagiye biba mu gihugu cyacu, twiyemeza kubirenga, dufata inzira iha agaciro abantu bose mu rwego rwo guharanira Igihugu kirangwa n’ubumwe, amahoro n’iterambere.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko mu gihugu hashyizweho politiki zitandukanye zigamije kwishakamo ibisubizo kugira ngo abanyarwanda bagire uruhare mu kwikemurira ibibazo.

Naho mu miyoborere, igihugu ngo cyashyize imbere gahunda y’imiyoborere ishingiye ku bumwe (Unity), kubazwa inshingano(Accountability) , ndetse no gutekereza mu buryo bwagutse (Thinking Big).

Madamu Jeannette Kagame yasobanuye ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bigoranye, icyakora agaragaza ko kwihana, kubabarirana no kunga ubumwe byafashije u Rwanda kugera aho rugeze ubu.

Ati “Ubwitange bwa buri Munyarwanda, ibiganiro by’ingenzi byagiye bibaho n’intambwe zatewe, byagize uruhare mu kurenga umubabaro watewe n’ibihe bibabaje u Rwanda rwanyuzemo, ubu u Rwanda rukaba rumeze neza.”

Ati “Ubu inyungu zirigaragariza mu bukungu butera imbere no mu mibanire myiza y’abaturage, aho buri wese afite uburenganzira bwo kubaho. Urugendo rurakomeje rwo guharanira kugera ku mahoro n’ubumwe butajegajega.”

Madamu Jeannette Kagame yibukije ko ubutumwa bwatangiwe mu masengesho nk’ayo yabaye mu myaka 26 ishize bukwiye kongera kwitabwaho, abakirisitu bakaba abaharanira amahoro, kuko ari byo byafasha abantu kubona icyubahiro, ubuntu n’urukundo rw’Imana, haba ku rwego rw’ibihugu no mu bantu ubwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka