U Rwanda rwibukije Afurika ko ak’i Muhana kaza imvura ihise

U Rwanda rwabwiye amahanga ko impinduka zirambye ku mugabane wa Afurika zizakomeza kugorana kugerwaho niba hatabayeho gushyira hamwer amikoro ava imbere mu bihugu no gushimangira inzego z’imiyoborere y’ibihugu.

Ni na ho U Rwanda rwahereye rusaba ko habaho impinduka zikomeye ziganisha ku iterambere rishingiye kuri Afurika ubwayo kandi riterwa inkunga n’Abanyafurika.

Ubu butumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, wahagarariye Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri mu Nama ya 43 ya Komite Ngishwanama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Ikigo cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe gishinzwe Iterambere – AUDA-NEPAD, ari yo rwego rwo hejuru rushinzwe kugenzura no kuyobora politiki z’iki kigo.

Iyo nama yo ku rwego rwo hejuru yagarutse ku isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere ku mugabane, ndetse inaganira uburyo bwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa byihutirwa by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe biteganywa muri Gahunda ya 2063.

Iyi nama ije mu gihe ibihugu bya Afurika bihanganye n’ihungabana ry’ubushobozi bwo kubona inkunga ku rwego mpuzamahanga.

AUDA-NEPAD ni ikigo cya AU gishinzwe guteza imbere iterambere, gifite inshingano zo guhuza no gushyigikira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’ingenzi z’umugabane, binyuze mu gukorana n’ibihugu bigize Umuryango, imiryango y’ubukungu y’uturere, n’abafatanyabikorwa mu iterambere, hagamijwe guhindura politiki za AU imishinga ifatika mu nzego zirimo ibikorwaremezo, ubuhinzi, ubuzima, inganda n’iterambere ry’inzego n’ubushobozi bwazo.

Abayobozi bahuriye muri iyo nama mu gihe kirangwa n’izamuka ry’ihangana rya politiki ku rwego mpuzamahanga, igabanuka ry’inkunga z’iterambere, n’igitutu gikomeje kwiyongera ku bigo mpuzamahanga by’imari, ibibazo bikomeje kudindiza imbaraga z’iterambere muri Afurika.

Mu ijambo rye, Dr Nsengiyumva yavuze ko Afurika igomba gushimangira gahunda yayo y’iterambere ishingiye ku bushobozi bwayo n’imari ikomoka imbere, aho kwishingikiriza cyane ku nkunga ituruka hanze.

Yavuze ko nubwo ubufatanye mpuzamahanga bukiri ingenzi, budashobora gusimbura ubuyobozi bukomeye bwo mu gihugu, kubazwa inshingano no gushora imari ku rwego rw’igihugu.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko iterambere rirambye rizashingira ku bushobozi bwa Afurika bwo gukusanya no gukoresha neza imari iva imbere, gushimangira inzego za Leta, no kwemeza ko ishyirwa mu bikorwa rya gahunda rihuza n’intego za Gahunda ya 2063.

Gahunda ya 2063 ni icyerekezo cy’igihe kirekire cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kigamije kugera ku iterambere ridaheza, iterambere rirambye n’ihuzwa ry’ibihugu by’umugabane. Ni ingenzi cyane ku Rwanda kuko ihuza cyane na Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST) n’icyerekezo cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi, buyobowe n’abikorera.

Yagize ati: “Twongeye kwibutswa ko ibisubizo birambye kandi bihindura Afurika mu buryo bufatika bigomba guturuka imbere muri yo. Imiterere y’iterambere rya Afurika igomba kurushaho gushingira ku bushobozi bwayo bw’imari n’ubumenyi.”

U Rwanda rwishimiye kandi gahunda nyafurika zikomeje gushyirwaho zigamije gukomeza imiterere y’imari n’iterambere ku mugabane, zirimo gufungura amahirwe yo gukoresha neza ibigega by’ubwiteganyirize bw’iza bukuru, kongera ubufatanye hagati y’ibigo nyafurika by’imari mpuzamahanga, no kwagura uruhare rw’abikorera mu bikorwa by’iterambere.

Nk’uko Dr Nsengiyumva yabivuze, izi gahunda zigaragaza impinduka z’ingenzi mu miyoborere, zigamije kugabanya ukwishingikiriza kwa Afurika ku nkunga zo hanze.

Minisitiri w’Intebe yanagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu kongera imari ikoreshwa mu rwego rw’ubuzima imbere mu bihugu, aho u Rwanda rufite intego yo kuba indongozi muri iyi gahunda muri Afurika.

Dr Nsengiyumva yanashimangiye akamaro k’ikoranabuhanga n’udushya mu gutanga serivisi za Leta, yishimira ikoreshwa rigenda ryiyongera ry’ubwenge bw’ubukorano (AI) mu gushimangira ubuvuzi bw’ibanze, kongera umusaruro no kwagura serivisi z’ubuzima muri Afurika.

Yanavuze kandi ku ntambwe igaragara iganisha ku gutangira gukora kw’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti (African Medicines Agency), abisobanura nk’intambwe ikomeye mu gushimangira igenzura ry’imiti, kurengera ubuzima rusange no gushyigikira iterambere ry’inganda zikora imiti muri Afurika.

Iyo nama yanaranzwe n’impinduka mu buyobozi bwa Komite, aho Perezida wa Angola, João Lourenço, yatorewe kuba Umuyobozi mushya, asimbuye Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi.

Mu gusoza, Dr Nsengiyumva yavuze ko icyizere Afurika ifitiwe ku rwego mpuzamahanga kizagenda gishingira cyane ku bushobozi bwayo bwo kwishakira inkunga, gushyira mu bikorwa no kurinda gahunda zayo z’iterambere.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka