U Rwanda na New Zealand byasinyanye amasezerano y’umubano mu bya Politiki n’ubukungu
U Rwanda na New Zealand byateye indi ntambwe ikomeye mu gushimangira umubano wabyo, nyuma yo gusinya amasezerano mashya y’ubufatanye agamije kunoza ibiganiro bya politiki hagati y’ibihugu byombi.
Aya masezerano yiswe Memorandum of Arrangement on Political Consultations yashyiriweho umukono i Auckland, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi Jean de Dieu Muhizi, mu gihe New Zealand yari ihagarariwe na Vangelis Vitalis, Umunyamabanga Wungirije ushinzwe ubucuruzi n’ubukungu.
Nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, impande zombi zagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’u Rwanda na New Zealand, hagamijwe guteza imbere inyungu zihuriweho mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ishoramari n’ubukungu.
Ibi biganiro bibaye mu gihe ibihugu byombi byitegura inama yiswe Future of Investment and Trade Partnership (FIT-P) izabera muri New Zealand ku matariki ya 16–17 Nyakanga 2026, ikazibanda ku guteza imbere ubufatanye mu by’ubucuruzi n’ishoramari.
Isinywa ry’aya masezerano rifatwa nk’intambwe ikomeye izafasha mu kunoza uburyo ibihugu byombi bigirana ibiganiro bya politiki no guteza imbere umubano urambye ushingiye ku nyungu z’impande zombi.
Memorandum of Arrangement on Political Consultations, ni inyandiko yemewe n’impande zombi igena uburyo ibihugu bizajya bihura, biganira kandi bigasuzuma umubano wabyo mu bya politiki, ubukungu n’izindi nzego z’ingenzi.
Iby’ingenzi bikubiye muri aya masezerano harimo gushyiraho ibiganiro bya politiki bihoraho hagati y’ibihugu, kungurana ibitekerezo ku bibazo mpuzamahanga n’Akarere, gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye (nk’ubucuruzi, ishoramari, n’iterambere).
Aya masezerano azafasha mu kunoza uburyo ibihugu byombi biganira kenshi kandi ku rwego rwo hejuru, gushimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|