U Bushinwa bwaba bufite umugambi wo gushinga ibirindiro by’igisirikare mu bihugu 4 bya Afurika

Leta zunze ubumwe za Amerika zasohoye raporo ivuga ko u Bushinwa buri mu mugambi wo gushyira igisirikare mu bihugu bya Afurika. Umwuka wo kwishishanya hagati y’ibi bihugu bibiri bikomeye, gushingiye ku ntambara y’ubucuruzi ‘trade war’, kongeye kugira imbaraga muri aya mezi ya covid-19.

Amerika yatangaje ko u Bushinwa buri gukuza imbaraga zirushijeho z’ubumara bwa ‘nuclear’ no kongera ibikorwa by’igisirikare mu bihugu by’amahanga.

Raporo ya Minisiteri y’ingabo y’Amerika, ivuga ko u Bushinwa buri mu migambi yo gushinga ibirindiro bya gisirikare mu bihugu bine bya Afurika.

Kenya, Seychelles, Tanzaniya na Angola, ni ibihugu byavuzwe mu bindi bihugu 10, aho u Bushinwa butekereza gushinga ibirindiro.

Kugeza magingo aya, Guverinoma enye zo muri Afurika ntacyo ziratangaza kuri iyi iyi raporo yashyizwe ahagaragara na Amerika ku bikorwa by’igisirikare bya Amerika.

Raporo yasohotse mu cyumweru gishize, ivuga ko bimwe mu bihugu bigomba gushingwamo ibirindiro bihakana ko biri mu biganiro n’u Bushinwa.

Raporo ivuga ko uretse ibirindiro biriho ubu i Djibouti, bishoboka cyane ko Repubulika y’u Bushinwa iri mu migambi yo kongera ibikoresho bya gisirikare mu bihugu by’amahanga by’umwihariko muri Afurika, kugira ngo u Bushinwa burusheho gukomeza no guteza imbere ingabo zabwo zirwanira mu mazi, mu kirere, no ku butaka.

Uretse muri Afurika, Amerika ivuga ko u Bushinwa buri kongera imbaraga mu bya gisirikare, ndetse ko itekereza gushyira ibirindiro mu bihugu nka Myanimar, Tailand, Singapore, Indonesa, Pakisitan, Sri Lanka, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Kenya, Seychelles, Tanzania, Angola na Tajikistan.

Hari amakuru yavugaga ko u Bushinwa bwarangije gusinyana amasezerano na Leta ya cambodia yo gukoresha amazi y’iki gihugu ku mato y’intambara y’u Bushinwa ku ruhande rw’agace kitwa Ream, ariko ibihugu byombi byabihakanye.

Mu gihe u Bushinwa bwaba butangiye gukuza imbaraga z’igisirikare hanze y’igihugu, bwaba bugiye kwiyongera kuri Leta zunze ubumwe za Amerika nk’igihugu cy’igihangange gifite umubare w’abasirakare mu birindiro binyuranye mu bihugu by’amahanga kurusha ibindi bihugu byo ku isi.

Kugeza ubu Amerika ifite ibirindiro by’igisirikare 800 mu bihugu byo ku isi 80, hamwe n’abasirikare hanze y’igihugu muri ibyo birindiro binyuranye bagera mu 200,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntacyo bitwaye niba America yarabikoze kuki abandi babishoboye batabikora?

Gerald yanditse ku itariki ya: 10-09-2020  →  Musubize

CHINA irimo gushora amafaranga menshi kugirango ice kuli America mu bya gisirikare.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 .Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana .Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

gasagara yanditse ku itariki ya: 8-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka