U Buhinde buryamiye amajanja nyuma y’ihirikwa rya Minisitiri w’Intebe wa Bangladesh
U Buhinde bwohereje abandi basirikare ku mupaka wabwo na Bangladesh nyuma y’akaduruvayo ka politike kari muri icyo gihugu cy’abaturanyi ,kakurikiwe no guhirika ubutegetsi bwa Minisitiri w’Intebe Sheikh Mujibur Hasina nyuma y’imyigaragambyo yaguyemo abantu hafi 300.
Sheikh Hasina akimara kwegura yahise ahungira mu Buhinde ahamara ijoro rimwe nk’uko BBC yabitangaje, ariko kugeza ubu ntawe urongera kumuca iryera. Ubuhinde nabwo ntiburagira icyo buvuga, ariko guverinoma yabwo yasabye amashyaka atavuga rumwe n’ubuyobozi guhura bakaganira.
Ubuhinde buhana imbibi na Bangladesh ku ntera ireshya na km 4,096, ndetse ibihugu byombi bifitanye umubano ukomeye mu bukungu n’umuco.
Minisitiri w’intebe w’u Buhunde Narendra Modi kuwa Mbere yakoresheje inama yo gusuzuma uko ikibazo cya Bangladesh giteye, mu gihe amakuru aturuka mu Buhinde avuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ishobora kuza gusohora itangazo kuri uyu wa Kabiri.
Hagati aho ariko, hari impungenge ko ibibazo biri muri Bangladesh bishobora gukongeza Ubuhinde, busanzwe buzwiho gushyigikira Sheikh Mujibur Hasina mu myaka 15 yose yari amaze ku buyobozi.
Bangladesh yahoze yitwa Pakistan y’Uburasirazuba mbere yo kubona ubwigenge mu 1971, bwaharaniwe na Sheikh Mujibur Rahman akaba se wa Sheikh Hasina, ari nawe wahise aba Minisitiri w’Intebe wa Mbere wa Bangladesh, agahita ashyiraho ubutegetsi bw’ishyaka rimwe ryaje kwegukana amatora hanyuma aba Perezida wa Mbere w’igihugu muri Mutarama 1975.
Sheikh Mujibur Rahman yahiritswe ku butegetsi muri Kanama 1975, yicanwa n’umugore we n’abana batatu b’abahungu, harokoka abakobwa babiri barimo Sheikh Hasina wari Minisitiri w’Intebe na murumuna we Sheikh Rehana. Bombi bari bagiye mu ruzinduko mu Budage ubwo urugo rwabo rwaterwaga n’agatsiko k’abasirikare bavugaga ko barambiwe ubutegetsi bw’ishyaka rimwe.
Nyuma y’iyicwa rya Perezida Sheikh Mujibur Rahman, igihugu cyahindutse isibaniro ry’ibibazo bya politike guhirika no kwica abari ku butegetsi batamaze kabiri.
Guhera mu 1975 kugeza mu 1981 Bangladesh yategetswe n’abaperezida bane barimo abasirikare batatu kandi bose bavuyeho bishwe, hanyuma kuva mu 1982 kugeza magingo aya, Bangladesh imaze kuyoborwa n’abaperezida 16 harimo uriho ubu Mohammed Shajabuddin kuva muri Mata 2023.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|