U Buhinde: Abanyarwanda bifatanyije n’Abahinde mu Muganda usoza ukwezi kwa 11

Kuri uyu wa Gatandatu, Itsinda ry’Abanyarwanda 15 baturutse mu kigo cyitwa RICEM, bari mu mahugurwa mu gihugu cy’Ubuhinde mu Mujyi wa Ahmedabad, bifatanyije na bagenzi babo bo muri icyo gihugu mu gikorwa cy’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa 11.

Abakozi ba RICEM n'abakozi ba EDII mu muganda
Abakozi ba RICEM n’abakozi ba EDII mu muganda

Rwanda Institute of cooperatives Entrepreneurship and Microfinance RICEM, ni ikigo gishinzwe guhugura amakoperative, ba rwiyemezamirimo n’ ibigo by’imari biciriritse, giherereye ku Kabusunzu mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge.

Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubucuruzi, Minicom, abakozi ba RICEM boherejwe mu gihugu cy’Ubuhinde, mu mahugurwa yo kurushaho gufasha abashaka kuba ba rwiyemezamirimo, abasanzwe ari bo, ndetse no guhanga imirimo mishya biganisha mu kunoza ubucuruzi. Aya mahugurwa ari gutangirwa mu kigo cyitwa Entrepreurship Develeopment Institute of India (EDII).

Dr Mukurira Olivier umuyobozi wa RICEM, akaba ari nawe uyoboye abakozi bayo bari muri aya mahugurwa, avuga ko nk’uko basanzwe babikora mu Rwanda buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, bifuje kwifatanya na bagenzi babo b’Abahinde, kugira ngo babatoze umuco wo kugirira isuku aho batuye, batarinze kubitegereza ku buyobozi.

Yagize ati” Twifatanyije mu muganda n’abakozi ba EDII mu bikorwa by’isuku, byibanze mu gukubura mu kigo no gutoragura imyanda ikomoka kuri parasitike mu kigo no mu nkengero zacyo, nyuma y’umuganda tuboneraho guhura turasangira turasabana ndetse tunacinya akadiho.”

Dr Mukurira Olivier iburyo mu Muganda
Dr Mukurira Olivier iburyo mu Muganda

Dr Mukurira yanafashe akanya asobanurira Abahinde akamaro k’umuganda mu iterambere ry’igihugu, anabereka byinshi umuganda wagejeje ku Banyarwanda, anabakangurira kuba nabo bawugira umuco kugira ngo nabo bajye bagira uruhare mu kwishakamo ibisubizo, aho guhora bateze ibisubizo bya buri kintu cyose kuri Leta.

Umuyobozi mukuru wa EDII, Dr. SNIL SHUKLA nawe wari muri uyu muganda, yashimiye cyane Abanyarwanda bateguye uyu muganda, anabizeza ubufatanye kuburyo nibanataha, iki gikorwa cy’umuganda kizakomeza muri iki kigo.

EDII ni ikigo gishinzwe gukangurira Abaturage kwihangira imirimo, kikanabafasha mu mahugurwa abongerera ubumenyi mu mirimo bahisemo, ndetse n’abongerera ubumenyi bwo kubyaza inyungu ibyo bakora.

Abahinde baryohewe n'Umuganda banahiga kuwushyira muri gahunda yabo ya buri mpera y'ukwezi
Abahinde baryohewe n’Umuganda banahiga kuwushyira muri gahunda yabo ya buri mpera y’ukwezi

Guverinoma y’ Ubuhinde na Guverinoma y u Rwanda zifitanye umushinga wo gushyiraho ikigo India Rwanda Development Center( IR EDC), kizubakwa ahahoze Ikigo Iwacu ku kabusunzu, na cyo kikazaba gishinzwe gufasha abashaka kuba ba rwiyemezamirimo n’abasanzwe ari bo, gutera imbere babyaza umusaruro imishinga yabo.

Ni muri urwo rwego iri tsinda ry’abakozi ba RICEM, bari mu gihugu cy’Ubuhinde mu mahugurwa yatangiye tariki ya 4 Ugushyingo akazasoza tariki ya 28 Ukuboza, aho bazanaganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka