U Bufaransa na OIF bigiye gushyiraho Umurwa Mpuzamahanga w’Igifaransa

Igihugu cy’u Bufaransa n’Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF), bigiye gushyiraho umurwa mpuzamahanga w’urwo rurimi uzaba ufite icyicaro mu Bufaransa.

Hagiye gushyirwaho Umurwa mpuzamahanga w'Igifaransa
Hagiye gushyirwaho Umurwa mpuzamahanga w’Igifaransa

Ibyo bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Ni igikorwa cyabaye ubwo Mushikiwabo yakirwaga na Perezida Macron mu biro bye ku wa Gatanu tariki ya 19 Werurwe 2021, bikaba biteganyijwe ko uwo Murwa uzashyirwa mu nyubako yitwa Château de Villers-Cotterêts iri mu Bufaransa.

Ku rubuga rwa Twitter rw’Umuryango wa OIF, banditse ko uruzinduko rwa Mushikiwabo mu Bufaransa ari uburyo bwo gushimangira akamaro k’uwo muryango haba mu Bufaransa ndetse no ku isi muri rusange.

Ikindi ngo ni ukwishimira ubufatanye bw’ibihugu bigize uwo muryango, cyane ko uruzinduko rwa Mushikiwabo rwahuriranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abakoresha ururimi rw’Igifaransa (Journée Internationale de La Francophonie), uba ku itariki 20 Werurwe buri mwaka.

Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga wa OIF mu mpera z’umwaka wa 2018, akaba yarasimbuye kuri uwo mwanya Umunya-Canada Michaelle Jean.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komerezahooo Ndabaga we,banira neza Urwakubyaye,arekana neza umuco nyarwanda twese kandi tukurinyuma

Micheal jackson yanditse ku itariki ya: 20-03-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka