U Bufaransa bugiye kongera gufungura Ambasade muri Libya nyuma y’imyaka irindwi

Ubufaransa bwatangaje ko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, buzongera gufungura Ambasade yabwo mu Murwa mukuru wa Libya Tripoli, ibyo bikazakorwa mu rwego rwo gushyigikira Guverinoma nshya y’Ubumwe ya Libya.

U Bufaransa bugiye kongera gufungura Ambasade yabwo muri Libya
U Bufaransa bugiye kongera gufungura Ambasade yabwo muri Libya

Byatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu nama yamuhuje n’Umuyobozi w’Inama ya Perezidansi y’inzibacyuho ya Libya (interim presidency council), ku wa Kabiri tariki 23 Werurwe 2021.

Guverinoma y’ubumwe ya Libya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Abdul Hamid Dbeibah, yatangiye kuyobora guhera tariki 16 Werurwe 2021, ivuye mu butegetsi bubiri bwari bumaze imyaka igera ku icumi buhanganye, bamwe bakorera mu Burasirazuba, abandi mu Burengerazuba bw’icyo gihugu.

Perezida Macron yagize ati “Tuzakora ibyo ari byo byose biri mu bushobozi bwacu kugira ngo tubungabunge iyo gahunda yo kugarura umutekano”.

Ibyo yabivuze ubwo yari kumwe n’Umuyobozi w’Inama ya Perezidansi y’inzibacyuho Mohammed al-Menfi i Paris.

Macron yongeyeho ati “Ku wa Mbere, Ambasade yacu muri Tripoli izongera ifungure imiryango, kandi Ambasaderi wacu azongera agaruke ku butaka bwanyu”.

Ubufaransa bwafunze Ambasade yabwo muri Libya nyuma yo gutwara Abafaransa 50 n’Abongereza mu gihe imirwano yari itangiye muri Tripoli mu kwezi kwa Nyakanga 2014. Uhereye ubwo, Ambasaderi w’Ubufaransa yari afite icyicaro i Tunis muri Tunisia.

Urwo rwari urugendo rwa mbere Menfi agiriye hakurya y’amazi magari nyuma yo gutangira imirimo ye.

Minisitiri w’intebe Dbeibah n’abandi bantu batatu bagize Inama ya Perezidansi y’inzibacyuho, baoaronyijwe ku bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka