Tshisekedi yizeye umusaruro mu biganiro agirana n’Abakuru b’ibihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahishuye ikiri inyuma y’ibiganiro arimo agirana n’abakuru b’igihugu byo mu Karere k’ibyaga bigari, avuga ko ibyo yaganiriye n’u Rwanda na Uganda ari byo aganira n’u Burundi, akemeza ko bitanga ikizere mu kuzamura imikoranire y’ibyo bihugu, bikagira amahoro bityo n’iterambere rikihuta.

Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi i Kinshasa
Perezida Ndayishimiye na Tshisekedi i Kinshasa

Mu ngendo n’ibiganiro amaze iminsi agirana n’abakuru b’ibihugu bigize Akarere k’ibiyaga bigari, Perezida Tshidekedi agirana amasezerano na bo, ndetse ibiganiro bikagaruka ku koroshya ubuhahirane bwambukiranya imipaka no kurwanya imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

Tariki 13 Nyakanga 2021, Tshisekedi yakiriye Perezida Ndayishimiye mu mujyi wa Kinshasa, ndetse bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’ibihugu byombi, ubuhahirane no kurwanya imitwe yitwaza intwaro yambukiranya imipaka.

Aganira n’itangazamakuru, Perezida Tshidekedi yagize ati "Tuzakorana n’u Burundi ibyo twakoranye n’u Rwanda na Uganda, bisobanura guhuza imbaraga zacu binyuze mu nzego zishinzwe umutekano mu kurandura abahungabanya umutekano n’amahoro. Buri gihe imiryango irakinguye kugira ngo abashaka kuva mu bikorwa bihungabanya amahoro baze twifatanye muri gahunda yo guca burundu ihohoterwa rikorerwa muri aka karere ".

Perezida Tshidekedi akomeza avuga ko ikindi kigambiriwe mu guhura na Perezida Ndayishimiye, ari guhuriza hamwe no kuganira ahazaza heza h’abatuye mu Karere.

Ati “Indi ntego yari iyo guhumurizanya, habaye byinshi muri kano karere. Gushyira hamwe no kudashyira hamwe, rimwe na rimwe bitera gushidikanya ku mibanire hagati y’ubuyobozi bw’ibihugu byacu. Byari ngombwa cyane guhura nk’abayobozi bakuru tuganire kandi dushishikarize umwuka mushya, icyemezo gishya kizateza imbere serivisi zacu zimaze gukorera hamwe, kugira ngo zidufashe kugarura vuba bishoboka ayo mahoro ku baturage bacu ”.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko yishimiye gusura ibihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko bagize ibiganiro byiza.

Ati "Abantu bacu bahujwe na byinshi birimo imbibi z’ubutaka, umuco, ururimi hamwe n’umuryango duhuriramo, ntabwo tugomba guhora dushinjanya".

Umukuru w’u Burundi avuga ko baganiriye ku bibazo bahuriyeho na RDC, harimo ikibazo cy’umutekano.

At "Twemeye gufatanya muri gahunda y’umutekano, cyane cyane ku rwego rw’imipaka ihuriweho kugira ngo turandure burundu imitwe yitwaza intwaro ibangamiye ibihugu byacu, ndetse n’iterambere ry’abaturage bacu".

Perezida Ndayishimiye yari aherekejwe na Minisitiri Albert Shingiro w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’iterambere, ndetse na Alain Tribert Mutabazi, Minisitiri w’Ingabo.

Perezida Ndayishimiye avuga kandi ko hari n’ibiganiro yagiranye na mugenzi we, byibanze ku bikorwa remezo.

Ati "Mu kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza umurwa mukuru w’ubukungu w’u Burundi ari wo Bujumbura na Kindu muri RDC unyuze Bujumbura, Uvira, Bukavu na Kamituga, ibihugu byombi bizaba byateye intambwe nini iganisha ku mibereho n’ubukungu, mu kuzamura urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abaturage."

Perezida Ndayishimiye yasoje urugendo rw’iminsi ibiri muri RDC, ibikorwa byasojwe no gushyira umukono ku masezerano hagati y’ibihugu byombi, bikaba byariyemeje kongera gutangiza komisiyo nini y’ubufatanye kugira ngo amasezerano yasinywe mbere n’ayari amaze gusinywa ashobore gushyirwa mu bikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka