Puderi itavugwaho rumwe igiye kuvanwa ku isoko

Uruganda Johnson & Johnson (J&J) kuva mu mwaka utaha ruzahagarika gucuruza iyi puderi y’abana ikorwa ahanini mu kinyabutabire cya talcum.

Iyi puderi iracyakoreshwa na benshi mu bihugu by’isi, kandi imiryango myinshi yarayikoresheje mu kwita ku bana bakiri bato.

Itangazo rya J&J rije nyuma y’imyaka ibiri ishize uru ruganda rukomeye mu bicuruzwa by’ubuzima ruhagaritse igurishwa ry’iyi puderi muri Amerika.

J&J ihanganye n’ibirego ibihumbi birenga 10 by’abagore bavuga ko iyi puderi irimo ikinyabutabire cyabateye cancer y’imirerantanga.

Gusa uru ruganda rushimangira ibyo rwakomeje kuvuga mu myaka myinshi ishize ko ubushakashatsi bwigenga bwemeje ko iyi puderi ari ntamakemwa.

Itangazo ry’iki kigo rigira riti :“Nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe hose ku isi, twafashe icyemezo cy’ubucuruzi cyo kujya mu byiciro ku bundi bwoko bwa puderi y’abana ikozwe mu biva ku bigori”.

Uru ruganda rwongeraho ko iyi puderi yindi y’abana ubu irimo kugurishwa mu bihugu bitandukanye ku isi.

Uru ruganda J&J ariko rukomeza gushimangira ko iriya puderi ikoze muri talcum nta kibazo iteye.

Ubuyobozi bwarwo buti : “Duhagaze ku byatangajwe mu bugenzuzi bwigenga bwakozwe imyaka myinshi n’inzobere mu buvuzi ku isi bwemeza ko puderi ya Johnson’s ya talc ari ntamakemwa kandi idatera kanseri”.

Mu 2020, J&J yatangaje ko igiye guhagarika gucuruza iyi puderi muri Amerika na Canada kuko abayikeneye babaye bake kubera ibyo yise “amakuru atari yo” kuri yo mu gihe hari ibirego byinshi mu nkiko kuri yo.

Icyo gihe, uru ruganda rwavuze ko ruzakomeza kuyicuruza ahandi hose ku isi.

Uru ruganda rwarezwe n’abaguzi n’abarokotse bavuga ko puderi ya talcum yarwo yabateye kanseri.

Talc iba muri iyi puderi icukurwa mu butaka kandi iboneka mu birombe biba byegereye ahari ikinyabutabire cya asbestos kizwiho gutera kanseri.

Mu 2018 iperereza ry’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ryerekanye ko J&J yari imaze imyaka myinshi izi ko asbestos iri mu bicuruzwa byayo birimo talc.

Reuters yavuze ko inyandiko z’imbere mu ruganda, ubuhamya mu manza, n’ibindi bimenyetso byerekanye ko nibura kuva mu 1971 kugeza mu 2000, ipuderi ya talc ya J&J yasuzumwe igasangwamo ibipimo runaka bya asbestos.

Mu gusubiza kuri ibi bihamya bya asbestos mu nkiko, no mu nkuru z’ibinyamakuru, uru ruganda rwasubiyemo kenshi ruhakana ibi birego.

Mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka ushize, J&J yashinze ikigo, LTL Management, igiha inshingano zo gukurikirana ibirego kuri talc. Nyuma J&J yavuze ko iki kigo cyahombye, bisubika imanza zari zihari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka