Philippines: Abantu 4 bahitanywe n’umutingito, 60 barakomereka

Abantu bane (4) bapfuye mu gihe abandi 60 bo bakomeretse bitewe n’umutingito w’Isi wari ufite igipimo cya 7.0 wibasiye Amajyaruguru ya Philippines, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano imbere mu Gihugu.

Ni umutingito wabaye saa mbiri n’igice za mu gitondo (8:30) ku isaha yo muri icyo gihugu, wibasira cyane amajyaruguru y’ikirwa cya Luzon, ari nacyo gituwe cyane aho muri Philippines.

Umunyamabanga wa Leta ya Philippines, Benjamin Abalos Jr, yatangaje ko hapfuye abantu bane, babiri mu gace kitwa Abra, abandi babiri mu gace ka Benguet.

Uwo muyobozi yanavuze ko hari ahantu 58 habaye inkangu, ndetse n’imijyi 218 yo mu Ntara 15 yagezweho n’ingaruka z’uwo mutingito, hakaba hari n’ibiraro bitatu byasenyutse aho muri Abra.

Uwo mutingito kandi ngo wanumvikanye mu Murwa mukuru wa Philippines, Manila mu bilometero 400 uvuye ahatangiriye aho watangiriye, aho abakozi basohowe mu biro ndetse n’abaturage basohorwa mu nzu bajya guhagarara ku mihanda.

Perezida wa Philippines Ferdinand "Bongbong" Marcos Jr., yahise yohereza abantu bashinzwe ubutabazi aho mu Ntara ya Abra, kandi ngo azasura ibyo bice nyuma yo guhabwa "amakuru neza" nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga we kuri uyu wa Gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka