Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza ibihugu by’Abarabu na Afurika muri Koweti
Perezida Kagame kuri icyi cyumweru taliki ya 17/11/2013 yatangiye urugendo rw’akazi aho azitabira inama ihuza ibihugu by’Abarabu na Afurika, inama ibaye ku nshuro ya gatatu mu gihugu cya Koweti.
Biteganyijwe ko inama izaba ku matariki ya 19-20/11/2013, hakazaganirwa ku bufatanye mu iterambere n’ishoramari.
Muri iyi nama, perezida Kagame ategerejweho kuzageza ijambo ku bayitabiriye, akazasangiza ibindi bihugu uko u Rwanda rukora mu kuvugurura no guteza imbere urubuga rw’ishoramari ndetse n’uburyo byakwihutisha ishoramari hagendewe ku bipimo mpuzamahanga aho u Rwanda rufatwa nk’igihugu kiri kwihuta mu iterabere kubera koroshya ishoramari.

Iyi inama y’abakuru b’ibihugu ikurikiye inama y’abaminisitiri yabaye ku itariki ya 14/11/2013 aho ibyayivuyemo mu guteza imbere ishoramari mu bihugu by’Abarabu na Afurika bizemezwa n’abayobozi b’ibihugu.
Muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu ngo bazanaganira uburyo bwo kurwanya inzara hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Perezida Kagame witabiriye inama y’itarambere n’ishoramari mu gihugu cya Koweti, akubutse mu gihugu cya Sri Lankan mu nama y’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, aho yabonanye na Perezida Mahinda Rajapaksa wamusabye kuzagaruka mu mujyi wa Colombo Sri Lankan aje kubasura atitabiriye inama kuko hari byinshi ibihugu byombi byasangira mu iterambere.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Urwanda nigihugucyiza