Nyuma y’imyaka 11, World Trade Center yongeye kuba ndende kurusha izindi nyubako zo mu mujyi wa New York

Ubwo kuri uyu wa 11/09/2012 Amerika n’isi bibuka ku nsuro ya 11 ibitero byagabwe ku miturirwa ibiri ya World Trade Center bigahitana abasaga 3000, abaturage batuye uwo mujyi bashimishijwe nuko ahahoze ayo mazu ubu hitwa Ground Zero harangwa urwibutso ndetse hakaba hanuzuye inyubako isumba izindi yitwa One World Trade Center.

Kuva tariki 30/04/2012, uwo munara munini wa One World trade Center nibwo wabaye uwa mbere mu mazu maremare muri uwo mujyi. Watangiye kubakwa mu mwaka wa 2006 ariko uzakomeza kubakwa kugera muri 2013.

Uwo munara munini izwe n’inzu zigerekeranye (etages) 108 ukaba ufite igipimo cy’ibirenge 1776 bishushanya umwaka Amerika yaboneyeho ubwigenge bikaba bihwanye na metero 541.

Aho inzu ya One World Trade Center igeze yubakwa.
Aho inzu ya One World Trade Center igeze yubakwa.

Iyo nzu y’akataraboneka yubatse ahantu hafasha abantu kwitegereza ahahoze imiturirwa yasenyutse, urwibutso ruhari ndetse n’ubusitani bwahateguwe.

Abanyamerika benshi ngo babona iyo nyubako nk’igikorwa cyo kwisubiza ishema no kwerekana ubudahangarwa no gushyira hamwe kwabo; nk’uko Perezida Barrak Obama yabivuze mu ijoro rishyira tariki 11/09/2012.

Kuva ku cyumweru tariki 09/09/2012, abubatsi bari batangiye gusukura iyo nzu bafata nk’izomora ibikomere byabo.

One World Trade Center yubatswe ahahoze imiturirwa ibiri ya World Trade Center izaba iri mu mazu maremare muri Amerika.
One World Trade Center yubatswe ahahoze imiturirwa ibiri ya World Trade Center izaba iri mu mazu maremare muri Amerika.

Ku gasongero kayo hari antene ndende kuruta izindi ku isi ireshya na metero 124,3. Muri uko kwihoza amarira kwa Amerika, ni nako ikomeje guhitana abayobozi n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Al Quaida barimo uwari umukuru wawo Osama Bin Mohammed Bin Awad Bin Laden ndetse n’ibyegera bye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka