Nyirakuru wa Barack Obama yitabye Imana ku myaka 99

Sarah Obama wari umugore wa gatatu wa Sekuru wa Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America (USA), ariko akaba yamufataga nka nyirakuru, yitabye Imana ku myaka 99.

Ubwo Obama yamusuraga muri Kenya
Ubwo Obama yamusuraga muri Kenya

Sarah Obama yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, aguye mu bitaro by’ahitwa Kisumu mu Burengerazuba bw’igihugu cya Kenya.

Nk’uko umukobwa wa nyakwigendera, Marsat Onyango, yabitangarije Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’, yagize ati “Yasanze Imana. Yapfuye mu gitondo cy’uyu munsi”.

Uwo mukecuru yari arwariye mu bitaro byitwa ‘Jaramogi Oginga Odinga Teaching and Referal Hospital of Kisumu”, nk’uko byemezwa n’uwo mukobwa we, nubwo atavuze icyo yari arwaye cyatumye ajyanwa mu bitaro.

Uwo mubyeyi bakundaga kwita ‘Mama Sarah’ muri Kenya, yavutse mu 1922 avukira hafi y’ikiyaga cya Victoria, akaba yari umugore wa gatatu wa Hussein Onyango Obama, ari we Sekuru wa Barack Obama wahoze ayobora Amerika (Sekuru ubyara Se).

Hussein Onyango Obama, wari waranarwanye no mu gisirikare cy’u Bwongereza muri Birmania, yitabye Imana mu 1975. Nubwo nta sano y’amaraso mama Sarah afitanye na Barrack Obama, ariko Obama yakunze kuvuga ko amufata nka nyirakuru, ndetse yaranamusuye kenshi muri Kenya.

Sarah Obama yitabye Imana
Sarah Obama yitabye Imana

Muri Kenya Mama Sarah yamenyekanye cyane ku rwego rw’igihugu mu 2006, nyuma y’uko Barrack Obama icyo gihe wari Umusenateri muri Amerika aziye kumusura.

Nyuma y’amatora yo mu 2008 yasize Barrack Obama abaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mama Sarah yarushijeho kumenyekana, cyane cyane aho yari atuye mu gace ka Kogelo gaherereye mu bilometero 500 mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Umurwa mukuru wa Kenya ari wo Nairobi hafi y’umupaka wa Uganda, kuko hahindutse ahantu nyaburanga hasurwa na ba Mukerarugendo .

Mu 2015, ubwo Perezida Barack Obama yazaga muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi, yabonanye na mama Sarah ndetse n’umuryang we i Nairobi.

Mu 2018, nyuma y’uko Barack Obama asoje manda ye yo kuyobora USA, yagarutse gusura nyirakuru mama Sarah, ariko noneho amusura i Kogelo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka