Mali: Colonel Assimi Goita yatangaje ko ari we wahiritse Perezida IBK

Colonel Assimi Goita, yatangaje ko ari we wateguye akanashyira mu bikorwa umugambi wo guhirika Perezida Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wa Mali na Minisitiri we w’Intebe.

Col. Goita yanavue ko afite gahunda yo gukomeza gahunda zo kuyobora Mali.

Akikijwe n’abasirikare bafite imbunda, colonel Assimi Goita, ku mugoroba wo ku wa 19 Kanama, yiyeretse abaturage, aho yagize ati “Mali ntigifite uburenganzira bwo kwibeshya”.

Yavuze ko ari we uri inyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa IBK. Mu kwiyerekana, yagize ati “Ndivuga, nitwa Colonel Assimi Goita, ndi Perezida wa Komite y’Igihugu iharanira ubushake bw’abaturage, (Comité National pour le Salut du Peuple (CNSP)”.

Yakomeje agira ati “Mali ubu ifite ikibazo gikomeye cy’ubukungu n’imibereho y’abaturage, ndetse n’umutekano. Nta burenganzira tugifite bwo kwibeshya. Mu gufata iki cyemezo, twashyize igihugu imbere ya byose. Icya mbere, ni igihugu cyacu cya Mali”.

Uyu musirikare yari yagaragaye kuri Televiziyo y’igihugu mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu, ubwo hatangazwaga ishingwa rya CNSP, ariko ntacyo yari yigeze atangaza.

Colonel Goita yiyeretse abaturage nyuma yo kubanza guhura n’abayobozi bakomeye mu ngabo z’igihugu no muri Minisiteri y’Ingabo, akavuga ko yabanje kuganira na bo, kugira ngo bashyireho umurongo uboneye igihugu gikomeza kuyoborwamo.

Uyu musirikare afite imyaka ibarwa muri 40, yabarizwaga mu kigo cya gisirikare cya Kati, akaba ari umwe mu basirikare batangwaho urugero muri Mali.

Kuri ubu, ni we uyobora ingabo zitabara aho rukomeye “Forces spéciales” muri Mali.

Ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa IBK, ryiswe M5-RFP ryatangaje kuwa gatatu ko ryiteguye gukorana na Col Goita, mu gukomeza gahunda yo kuganisha igihugu cya Mali mu nzira nziza, kandi abaturage bifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka