Kalashnikov wakoze imbunda yamwitiriwe yitabye Imana ku myaka 94

Mikhail Kalashnikov, umujenerali w’umusoviete (Uburusiya bw’ubu) wakoze imbunda yamamaye cyane yitwa AK-47 yitabye imana kuri uyu wa 23/12/2013 ku myaka 94.

Mikhail Kalashnikov ukomoka muri Siberia, yatanze umushinga w’imbunda ye, mu marushanwa yari yateguwe kugirango abantu bakore imbunda izafasha mu gutsinda urugamba mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

Imbunda Kalashnikov (AK-47) iza ku isonga mu zakoreshejwe cyane mu ntambara zose ku isi yose mu kinyejana cya 20 bitewe nuko itaremereye, ikoreshwa byoroshye ndetse no kuyitaho bikaba byoroshye.

Ingabo zo mu bihugu 106 zikoresha imbunda ya AK-47 ndetse n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitwa “Marines” zitwaza magazine zirimo amasasu akoreshwa mu mbunda AK-47 kuko ziza zikeka ko abo zirwana nabo bakoresha AK-47.

Mikhail Kalashnikov yerekana imbunda AK-47 yaje kumwitirwa.
Mikhail Kalashnikov yerekana imbunda AK-47 yaje kumwitirwa.

Imbunda AK-47 yamamaye cyane kubera ko yinganganira ibihe bitandukanye haba mu bukonje cyangwa mu mucanga. Bivugwa ko hari imbunda za AK-47 zigera kuri miliyoni 100 zikoreshwa ku isi yise.

Uretse kuba Abarusiya baragurishije imbunda ya AK-47 mu bihugu bitandukanye, banatanze uburenganzira bwo kuyikora mu bihugu birenga 30 harimo China, Israel, India, Egypt na Nigeria.

Imbunda ya AK-47 yarakunzwe cyane kuburyo hari ibihugu byayishyize mu ibendera ryabyo nk’intwaro yakoreshejwe mu kurwanya abakoloni. Amabendera y’igihugu bya Mozambique, Zimbabwe, Burkina Faso na East Timor agaragaramo iyi mbunda ya AK-47 nyuma y’uko abatuye ibi bihugu batsinze abari barabakoronije.

Mu mwaka wa 2005, muri rusange igiciro cy’imbunda ya AK-47 cyari ku madorali y’Amerika 534 ariko mu bihugu bya Afurika icyo giciro cyagabanukagaho amadorali 200.

Osama bin Laden washinze umutwe w’iterabwoba wa Al Qaeda yagendanaga imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 aho yajyaga hose. Bivugwa ko AK-47 ya mbere Bin Laden yatunze yayihawe n’Abanyamerika ngo ajye kurwanya Abarusiya.

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko imbunda ya AK-47 yishe abantu benshi kurusha ibitwaro binini bitwa artillery, airstrikes na rocket byose hamwe. Bivugwa ko abantu ibihumbi 250 bapfa buri mwaka barashishijwe imbunda ya AK-47.

Mikhail Kalashnikov yakunze gusobanura ko ubwo yakoraga imbunda AK-47, yifuzaga ko yakoreshwa mu bikora bigamije kurinda ubutaka bw’abakurambere, n’ubwo rwose yaje gukoreshwa nabi ikajya inakoreshwa mu bikorwa by’urugomo n’ihohotera.

Imbunda AK-47 y’Abarusiya igereranywa n’imbunda M16 y’Abanyamarika.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

NIYIGDNDEREYARINDWARI

NiyonkuruELIE yanditse ku itariki ya: 11-10-2014  →  Musubize

nakundi niyigendere

baby free love yanditse ku itariki ya: 24-09-2014  →  Musubize

nawe nintwari kuko iyombunda yafashije ibihugu kwibohora

mike yanditse ku itariki ya: 15-07-2014  →  Musubize

yagejeje isi kuri byinshi, ntakuntu atayikoreye, none isaha ye yageze Imana imuhe iruhuko ridashira

francis pappy manishimwe yanditse ku itariki ya: 30-01-2014  →  Musubize

yishebenshi kuruta abo yakijije

ruremesha michel yanditse ku itariki ya: 24-01-2014  →  Musubize

Uwakoze Ak47 numugabo kbs akwiye NOBEL kuko yafashije abanyafurika mukurwanya abakoroni"anateza intambara yibyihebe imbere

filo christian tonny lee yanditse ku itariki ya: 27-12-2013  →  Musubize

uyu wakoze iyi mbunda nubwo ibyihebe byayikoresheje
ariko yanatabaye benshi imana imuhen iruhuko ridashira

RUPALI yanditse ku itariki ya: 26-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka