Jay-Z azi ubuzima bwanjye – Barack Obama

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yatangaje ko icyamamare mu njyana ya Hip Hop akaba n’umugabo wa Beyonce, Jay-Z, azi neza ubuzima bwe.

Jay-Z ari mu bashinzwe ibikorwa byo gukusanya inkunga yo kuzashyigikira Obama mu matora muri Leta ya New York.

Kuwa kabili tariki 18/09/2012 Jay-Z n’umugore we Beyonce bari bateguye igitaramo cyo gukusanya inkunga, cyabereye muri boite yabo yitwa 40/40.

Obama agira ati: "Twembi dufite abana b’abakobwa, kandi abagore bacu baturusha kumenyekana cyane – dufite rero icyo duhuriyeho. Biragoye ariko ntacyo bintwaye."

Perezida wa USA mu kiganiro na Detroit Free Press yanavuze ko umugore we Michelle, n’abakobwa be Sasha na Malia bamurakariye cyane kuko atabazanye muri icyo gitaramo cyateguwe na Jay-Z na Beyonce.

Perezida Barack Obama (hagati) Jay-Z (ibumoso), na Beyonce (Iburyo).
Perezida Barack Obama (hagati) Jay-Z (ibumoso), na Beyonce (Iburyo).

Andi makuru yemeza ko icyo gitaramo cyo gukusanya inkunga cyitabiriwe n’abantu basaga 100. Itike yo kwinjira yaguraga ibihumbi 40 by’amadolari y’abanyamerika.

Abaterankunga bambaye amakote na za karuvati bari bicaye mu ntebe zitagira uko zisa mu cyumba gikozwe n’ibirahure byijimye. Hari n’utumeza duto duteretseho amayoga y’amako yose, ngizo za shampanye, imivinyo n’utuntu two guhekenya.

Beyonce yari yambaye umwenda utukura wagenewe ibirori bikomeye, naho umugabo we Jay-Z yambaye kositime (costume).

Bombi babwiye abanyamakuru mu ijwi riciye bugufi bati: “Ntimushobora kumva ukuntu tunejejwe no kwakira Perezida Obama”, Beyonce arongera ati: “Dushyigikiye ibitekerezo bye”.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Illuminat niyo bahuriyeho na kindi.

Alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

NTAKINDI BAZIRANYEHO URETSE ILLIMINATE NTABWO JAY-Z YABA AZI UBUZIMA BWA OBAMA KANDI BAREKE KWIFATIRA ABANTU.
AHUBWO OBAMA NUBUNDI ARASHAKA KO ABAFANA BA OBAMA BAMUTORA.KANDI NIKO BIRI.BIG UP TO ALL FUNS OF K2D!!!!

JAY-Z yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Icyo bahuriyeho dan yakimvugiye illuminati nta kindi!

jean yanditse ku itariki ya: 21-09-2012  →  Musubize

muraho banyamakuru b’kigali today turatabaza turabaturage batuye kimicanga aho barimo gusenya muri iki gihe dore ko tutarishyurwa ariko ewasa yadukupiye amazi burundi ntibatubwiye impamvu ubu turahagayitse cyane

dan yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Full illuminati

yanditse ku itariki ya: 20-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka