Israël yongeye kubona umwanya yahoranye muri Afurika yunze Ubumwe

Ayo ni amakuru yatangajwe ku mugaragaro tariki 22 Nyakanga 2021, binyuze mu itangazo ryasohowe na Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abashinzwe iby’ububanyi n’amahanga bwa Israël.

Ambasaderi mushya wa Israeli ubu ukorera i Addis-Abeba (Ethiopia), yatanze impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye, azishyikiriza Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Abinyujije mu itangazo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Israël, Yaïr Lapid yagize ati “Ibi bikosoye ikosa ryari rimaze hafi imyaka 20”.

Israël yongeye kubona umwanya yahoranye mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe ‘statut d’observateur’ ikaba yari yarawutakaje mu 2002, ubwo icyari ‘OUA’ (Organisation de l’Unité Africaine) yahindakaga Afurika yunze Ubumwe ‘UA’ (Union africaine).

Mu byo Israël yatangaje ko igiye gukora nyuma yo gusubirana umwanya yahoranye muri Afurika yunze ubumwe, harimo kurwanya icyorezo cya Coronavirus no gukumira ikwirakwira ry’iterabwoba ku Mugabane wa Afurika.

Ikibazo cya Israël na Palestine na cyo ni kimwe mu bibazo byaganiriweho, ubwo Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat yahuraga na Ambasaderi wa Israël muri Aleli Admasu, nk’uko bigaraga mu itangazo ryasohowe na Afurika yunze Ubumwe.

Afurika yunze Ubumwe ngo ivuga ko “hakenewe igisubizo nyacyo ku kibazo kiri hagati y’ibyo bihugu byombi, kugira ngo bibane mu mahoro”.

Muri Gicurasi 2021, Moussa Faki Mahamat yamaganye ibisasu Israël yateraga muri Gaza, kandi no mu bibazo bijyanye na Palestine iyo birimo kuvugirwa mu nama za LONI, ngo nta na rimwe Afurika yunze Ubumwe ishyigikira Israël.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka