Iperereza ryagaragaje igishobora kuba cyarateye impanuka y’indege yahitanye Kobe Bryant

Bamwe mu bakora iperereza muri Amerika, bavuze ko umupilote wari utwaye indege yaguyemo Kobe Bryant, yarenze ku mabwiriza y’aho yemerewe kugeza indege mu kirere, bituma agenda yinjiza indege mu bicu, bituma ikora impanuka.

Kobe Bryant n‘umukobwa we Gianna bari mu bantu icyenda baguye mu mpanuka y'indege yabereye mu majyepfo ya California umwaka ushize
Kobe Bryant n‘umukobwa we Gianna bari mu bantu icyenda baguye mu mpanuka y’indege yabereye mu majyepfo ya California umwaka ushize

Abakozi b’Ikigo gishinzwe kugenzura umutekano mu bijyanye n’ubwikorezi (The National Transportation Safety Board - NTSB), barakora iperereza ku cyateje impanuka y’indege yabaye tariki 26 Mutarama 2020, igahitana Kobe Bryant n’umukobwa we Gianna n’abandi bantu barindwi bari kumwe mu ndege, impanuka yabereye hafi ya Los Angeles.

Umuyobozi mukuru w’icyo kigo cya ‘NTSB’, Robert Sumwalt, yavuze ko umupilote wari utwaye iyo ndege witwa Ara Zobayan, yatwaraga indege ariko afite amabwiriza atamwemerera kwinjira mu bicu.

Abakora iperereza bavuze ko kuba Zobayan yaratwaye indege akinjira mu bicu, kandi atabyemerewe hakurikijwe amahugurwa yari yarahawe, byatumye atakaza umurongo, ku buryo atashoboraga kumenya niba indege irimo kuzamuka cyangwa se irimo kumanuka.

Uwo mupilote ngo yibwiraga ko arimo kuzamuka, n’igihe yavuganaga n’abashinzwe kugenzura iby’indege yababwiraga ko arimo kuzamuka, ariko mu by’ukuri indege ngo yaririmo kumanuka.

Icyakurikiyeho nk’uko Sumwalt abisobanura, ni uko indege yajyaga aho umupilote adashaka, kuko aba ameze nk’uwataye umurongo, atakibona ibimuyobora mu gihe ari mu kirere (visual reference). Uko gutakaza umurongo umuntu yagombye gutwariraho indege, ngo ni yo nkomoko y’impanuka nyinshi z’indege.

Abo bakora iperereza kandi bavuze ko ari ngombwa ko indege za Kajugujugu zigiye kugenda , zajya zibanza kumenyeshwa aho zigiye uko hameze, n’inzira uko imeze (terrain awareness warning system ‘TAWS’), ibyo ubundi ngo ntibyari ihame kuri za Kajugujugu, ariko ngo byaburira umupilote ku mpanuka ashobora guhura na yo.

Nyuma y’impanuka y’indege yari itwaye Kobe Bryant, hashyizweho ko iyo guhunda yo kubanza kubwirwa uko inzira y’indege imeze n’aho igiye uko hameze, bigomba kuba ihame ku ndege zose za kajugujugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka