Iperereza ku bitero by’i Paris ryatangiye

Iperereza ku bagabye i bitero by’iterabwoba i Paris ryatangiye, abashinzwe umutekano banatangira gufata bamwe mu bakekwaho kugababa ibi bitero.

Umushinjacyaha mukuru w’u Bufaransa Molins, yatangaje ko umwe mu bagabye ibitero hafi ya Stade y’u y’igihugu yakomokaga mu Bufaransa.

Ingabo z'Abafaransa zikomeje gucunga umutekano mu gihugu no ku mipaka yacyo.
Ingabo z’Abafaransa zikomeje gucunga umutekano mu gihugu no ku mipaka yacyo.

Babivumbuye hifashishijwe rumwe mu Ntoki ze rwatoraguwe aho yiturikirijeho igisasu bahita bamenya ko ari Umufaransa w’imyaka 29 witwaOmar Ismaïl Mostefai, washakishwaga n’inzego z’umutekano ariko ko atari yarigeze atabwa muri yombi.

Molins yagize ati “Twamenye ko umwe muri batatu bagabye igitero kuri Stade y’u Bufaransa yacungirwaga hafi n’inzego z’umutekano, igikumwe cye gihura neza n’urutoki rwe rwatowe aho yiturikirijeho igisasu.”

Abaturage b'u Bufaransa batangiye icyunamo cy'iminsi itatu guhera kuri iki cyumweru.
Abaturage b’u Bufaransa batangiye icyunamo cy’iminsi itatu guhera kuri iki cyumweru.

Iperereza kandi rimaze kubona Pasiporo ebyiri imwe yo muri Siriya n’indi yo mu Misiri, zose zari zifitwe n’abiyahuzi. Pasiporo yo muri Siriya igaragaza ko nyirayo yari yarinjiye ku butaka bwuBugereki mu kavuyo k’abimukira.

Haracyekwa abimukira babiri binjiriye mu Bugereki bagamije kuzajya guhungabanya umutekano w’u Bufaransa, nyuma y’uko iki gihugu gifashe umwanzuro wo kubaga ibitero by’indege ku butaka bwa Siriya aho abarwanyi b’umutwe wa kiyisilamu ISS witoreza.

Mu bindi iperereza rimaze kugeraho ni ukubaza umuryango wa Omar Ismaïl Mostefai, harimo na mukuru we wari umupolisi w’u Bufaransa na se ubabyara batangiye kubazwa n’inzego z’umutekano.

Indi modoka ifite ibyangombwa byo mu Bubirigi yafatiwe ku mupaka w’u Bufaransa n’u Bubiligi igerageza kwambuka, abantu batatu bari bayirimo batawe muri yombi bakaba bakekwaho kugira uruhare mu bitero byagabwe i Paris mu ijoro ryo ku wa gatanu.

Abantu benshi ngo bakomeje gutabwa muri yombi mu murwa mukuru w’u Bubiligi, Bruxelles, kandi ngo ni ikimenyetso cy’uko nabwo nabwo buri hafi yo kugabwaho ibitero by’ubwiyahuzi igihe bigaragara ko bwifashishijwe mu kubigaba mu Bufaransa.

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa Manuel Valls yatangaje ko ibitero by’indege bikomeye bikomeza kugabwa ku birindiro bya ISS muri Siriya hagamijwe gushwanyagguza uyu mutwe wigambye kugaba ibitero by’i Paris.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka