Inzobere mu butasi z’u Rwanda na RDC zemeje igikorwa cyo kurandura FDLR

Itsinda ry’inzobere mu by’umutekano rigizwe n’abakuriye serivisi z’ubutasi bwa gisirikare mu Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), zemeje umushinga w’ibikorwa bigamije kurandura umutwe wa FDLR no gucecekesha imbunda mu burasirazuba bwa RDC.

Inzobere za LONI mu by'umutekano muri RDC ziheruka kwemeza ko umutwe w'iterabwoba wa FDLR wungutse abarwanyi bashya babarirwa muri 600.
Inzobere za LONI mu by’umutekano muri RDC ziheruka kwemeza ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR wungutse abarwanyi bashya babarirwa muri 600.

Icyemezo cyo kurandura burundu umutwe wa FDLR cyafatiwe mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri yahuje intumwa z’u Rwanda, RDC, na Angola kuwa 30 Nyakanga 2024.

Muri Kanama 2024, Perezida wa Angola, João Lourenço, yashyikirije Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi umushinga witezweho kugarura amahoro arambye muri RDC, ari na wo ibiganiro bya Luanda bishingiyeho.

Ibiro Ntaramakuru Agência Angola Press (Angop) byanditse iyi nkuru, byavuze ko mu cyumweru gishize inzobere za gisirikare z’ibihugu byombi (Rwanda na RDC), ari bwo zashyize umukono ku nyandiko bise ‘Proposed Concept of Operations’ (CONOPS), igaragaza ibikorwa byifuzwa kugira ngo FDLR isenywe burundu.

Ni inyandiko ikubiyemo ahanini ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Repubulika ya Demukarasi ya Congo yongeye gutsimbarara isaba ko u Rwanda rukuraho ubwirinzi no gucyura ingabo zarwo, ishinja ko ziri ku butaka bwayo.

U Rwanda na rwo ntirwahwemye kugaragaza ko nta ngabo zarwo ziri muri Congo aho zishinjwa gufasha abarwanyi ba M23.

Biteganyijwe ko tariki 16 Ugushyingo, abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bombi bazahurira i Luanda muri Angola bakemeza cyangwa bakanga ibyemezo byafashwe n’inzobere mu butasi bwa gisirikare ku mpande zombi.

Ibizemezwa n’abo baminisitiri ni byo bizashyikirizwa Abakuru b’Ibihugu, bakabishyiraho umukono, bikabona gufatwa nk’amasezerano y’amahoro agomba gushyirwa mu bikorwa.

Igenzura ry’ayo masezerano rizayoborwa na Angola, ariko ikagomba kuzaba ifite abayifasha ku mpande zombi (Rwanda na RDC)

Ingabo za RDC zishinjwa gutera inkunga umutwe w'iterabwoba wa FDLR
Ingabo za RDC zishinjwa gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR

Guverinoma ya RDC yakunze kurangwa no kuvuga indimi ebyiri ku birebana no kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo inyeshyamba zifasha igisirikare cya leta kurwanya umutwe wa M23 no mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

FDLR ni umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda biganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, banze gutahuka ngo bataryozwa ibyaha basize bakoze. Leta ya RDC nayo ikaba ishinjwa kubaha intwaro, imyitozo ya gisirikare n’inkunga y’amafaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka