Ingabo za RDC zirishimira aho zigeze zirwanya ADF

Ubuvugizi bw’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) butangaza ko bumaze kwivugana abarwanyi 45 b’umutwe w’inyeshyamba za ADF, abagera ku ijana bakekwaho gukorana na bo batawe muri yombi, ndetse n’imodoka icumi zafatiriwe kuva ubuyobozi bwa Gisirikare bwashyirwaho.

Ubuyobozi bwa Sokola 1 bubitangaje mu kwishimira ibikorwa barimo kugeraho mu guhashya inyeshyamba za ADF zikomeje ibikorwa byo guhungabanya umutekano no kwica abaturage.

Lieutenant Anthony Mwalushayi, umuvugizi wa Sokola1, ntagaragaza igihombo ku ruhande rw’ingabo za Leta, ariko akavuga ko abarwanyi bishwe barenze abo bavuga kuko hari abo ADF yahishe bo batabara.

Ati “Kuva Komanda w’Ikirenga yatangaza ishyirwaho ry’ubuyobozi bwa Gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru no mu karere ka Beni, uyu munsi tumaze kubara imirambo y’abarwayi 45 b’umutwe wa ADF tudashyizemo abo umwanzi yabonaga ko ari ingenzi mu nkambi yabo bakabashyingura".

Lieutenant Mwalushayi ahamagarira abaturage gufatanya n’inzego z’ingabo n’umutekano mu rwego rwo kurandura burundu ikibazo cya ADF n’abakorana nayo mu karere.

Ati "Twakuyeho intwaro icumi z’umwanzi z’ubwoko butandukanye kandi twongeye kugarura imodoka icumi umwanzi yari yarahaye abo bakorana kugira ngo abakorere, tutibagiwe na moto 14 twafashe mu nkambi y’umwanzi".

Lieutenant Mwalushayi avuga ko abantu 94 bakorana na ADF bafashwe barimo gutanga amakuru ku mikorere y’uyu mutwe ufatwa nk’iterabwoba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka