Ingabo z’u Rwanda zatangiye kubaka Jamaica
Ingabo z’u Rwanda zo muri Brigade ishinzwe ubwubatsi (Engineering Command) ziri muri Jamaica, ku bufatanye n’aba Enjeniyeri b’abasirikare b’iki gihugu, batangiye kubaka no gusana ibyangijwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Hurricane Melissa, yakiyogoje mu mpera z’umwaka ushize.
Ibyo bikorwa birimo kubera ahitwa Montego Bay muri St James Parish, byatangiranye no gusana inzu z’abaturage zangijwe n’uyu muyaga, bikaba bigaragaza intangiriro y’ibikorwa by’ubumuntu byo gufasha imiryango yahuye n’ako kaga.
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Jamaica ku itariki 14 Mutarama 2026, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Leta y’u Rwanda n’iki gihugu, agamije gutanga ubufasha mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza.
Iyi nkubi y’umuyaga yibasiye agace ka Caraïbes mu mpera z’umwaka ushize, igihugu cya Jamaica kikaba ari cyo cyagizweho ingaruka zikomeye kurusha ibindi bihugu, ari byo byatumye gisaba ubufasha mu bikorwa by’ubutabazi mu nzego zitandukanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|