Ifoto ya Obama n’ umugore we yiswe ‘four more years’ yafashwe ryari?

Ifoto ya Obama ahoberana cyane n’umufasha we yiswe “four more years » yashyizwe ku mbuga nkoranyambanga nka facebook na twitter n’umuryango wa Obama, ubwo yari amaze gutorerwa kongera kuyobora Amerika, ngo yafotowe tariki 15/08/2012 ifotorwa n’uwitwa Scout Tufankjian.

Tariki 06/11/2012, Barack Obama yatsindiye kongera kuyobora Amerika indi myaka ine. Kugirango atangaze intsinzi ye, uyu mugabo ukomoka i Chicago, yanditse ubutumwa maze abujyanisha n’ifoto abushyira kuri facebook na twitter, ubutumwa bugira buti ‘four more years’.

Kuva ubwo iyi foto yahise imenyekana cyane ku isi kuko yakunzwe n’abantu barenga miliyoni eshatu kuri facebook, ndetse n’abagera ku bihumbi 70 barayisubiza, (Retweet) kuri twitter.

Iyi foto ngo yahise ivana ku mwanya wa mbere umuhanzi Justin Bieber wari umaze igihe ariwe ufite tweets nyinshi ku isi.

Iyi foto yakunzwe n'abantu barenga miliyoni eshatu kuri facebook, ndetse n'abagera ku bihumbi 70 kuri Twitter.
Iyi foto yakunzwe n’abantu barenga miliyoni eshatu kuri facebook, ndetse n’abagera ku bihumbi 70 kuri Twitter.

Kuva ubu rero abanyamakuru bahise batangira kwibaza uwafotoye iyi foto, ndetse n’igihe yafotorewe, ndetse n’icyari cyabaye. Byaje kumenyekana ko iyi foto yafashwe n’umugabo witwa Scout Tufankjian wakoreraga ibiro Polaris Images ubwo Obama yasuraga Leta ya Iowa.

Abanyamakuru kandi bifuje kumenya iby’ikanzu ya karo karo Michelle Obama yari yambaye, maze basanga ni ikanzu yaguze mu iduka ryitwa Asos, ayigura amadolari 30 angana n’amafaranga hafi ibihumbi 19 by’amanyarwanda, gusa ngo kuri ubu yaba yarashaje.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

iyi foto inyibukije byinshi,ubwo nabonaga Papa na Mama wanjye bahoberana nkuko.ikintu cyiza kiranga abakundana.

KWIHANGANA Emmy yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize

ni byiza cyaneee weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Narafushye cyane mbura abo ntakira. ariko ni ishyari ryiza kubera nikundira OBAMA

Immy yanditse ku itariki ya: 14-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka