Ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’abakomeye mu bukungu bw’isi bahuriye i Davos

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, witabiriye inama ihuza ibikomerezwa mu ishoramari n’ubukungu bw’isi (World Economic Forum) yagiranye ibiganiro byihariye n’abayobozi mu bigo byose bikomeye mu bucuruzi n’imari ku isi, abagaragariza ishusho y’u Rwanda anabereka aho batanga umusanzu.

Muri ibi biganiro yagiranye n’abitabiriye iyi nama i Davos mu Busuwisi guhera kuri uyu wa 21/01/2015, Perezida Kagame yagaragaje intambwe ikomeye mu iterambere n’imibereho myiza u Rwanda rugezeho nyuma yo kuba mu icuraburindi rya Jenoside, abasobanurira uko Abanyarwanda babayeho iki gihe ndetse n’ibyo bari gukora ngo biteze imbere.

Perezida Kagame yavuze ko kongera kugarura ubuzima mu Banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ngo byari urugamba rukomeye kuko nta rwego na rumwe rwari rukiriho mu gihugu.

Aha perezida Kagame yasobanuye uko inzego zose za Leta n’iz’abikorera zari zasenyutse, utabona uwo usaba serivisi n’imwe mu zikenewe ngo abantu babeho.

Ibi kandi ngo byari bibangamiwe cyane n’umutekano muke, urwicyekwe no gucika intege ariko ngo Abanyarwanda bafatanyije n’ishuti zo mu mahanga bongera guhaguruka biyubakira igihugu, ubu bakaba bari gutera imbere bigaragarira buri wese.

U Rwanda ruri kubaka umutekano utajegajega

Muri ibi biganiro kandi umukuru w’u Rwanda yasobanuye bimwe mu biri kwitabwaho cyane mu gihugu ayoboye, avuga ko bari kubaka umusingi w’iterambere, bashingiye cyane cyane ku kubaka umutekano buri wese azaba yumva umuteye gukora adafite impungenge.

Perezida Kagame yavuze ko iterambere ryose risaba ishoramari, ubu ngo mu Rwanda bakaba bari ku rwego rwiza kandi bazakomeza kubaka umutekano ngo abashaka kuhashora imari bose bazabe bisanga kandi bizeye umutekano na serivisi nziza.

Perezida Kagame kandi yashimiye inshuti z’u Rwanda ziri muri abo baherwe n’abashoramari bakomeye, abashishikariza kureba u Rwanda nk’icyambu cyabageza ku karere kanini karimo ubukungu n’isoko rinini ku bafite ibyo bakora.

Ibyo u Rwanda rukora byose bigamije kwagura amarembo ku karere kose n’amahanga ya kure, hagenderewe ku gufasha buri wese kwisanga mu Rwanda no kuhakorera ibikorwa by’iterambere nta mbogamizi; nk’uko Perezida Kagame yabisobanuye.

Iyi nama bita World Economic Forum irabera i Davos mu Busuwisi tariki 21-24/01/2015. Muri iyo nama perezida w’u Rwanda ari kumwe na ba minisitiri Gatete Claver ushinzwe imari n’igenamigambi, Nsengimana Jean Philbert ushinzwe urubyiruko n’ikoranabuhanga na Gatare Francis uyobora ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB, Rwanda Development Board.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

muzehe komerezaho biranezeza imbere yamahanga komeza ushake icyaduteza imbere. thank u

kirabura yanditse ku itariki ya: 31-03-2015  →  Musubize

iyi nama nanone tuhabonye umwanya wo kwigaragaza dutanga ibisobanuro kubyo twaciyemo bikomeye ndetse tukanahakura umusanzu wo gukomeza kurenza aho turi ubu, abashoramari rero baharebe uko baza gushora imari yabo iwacu

tharissice yanditse ku itariki ya: 21-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka