Ibiro bya Volcano Express i Bujumbura byasahuwe
Ibiro bya Volcano Express Bujumbura byatewe n’abantu batamenyekana muri iri joro basahura ibyarimo byose banahasanga gerenade ebyiri zitaraturika
Nizeyimana Olivier, Umuyobozi wa Volcano Express akaba na nyirayo yatangarije Kigali Today ko bahasanze ibisasu bya gerenade bibiri bitaraturika ariko ku kugeza ubu bataramenya ababateye bakabasahura bagasiga bahatwitse

Nizeyimana akomeza avuga ko ibyari mu biro byose harimo za mudasobwa, ibyo abantu bohererezanya (Courriers), n’ibindi byose byari muri iyo nzu na byo byangijwe.
Mu gihe bataragenzura neza ngo bamenye agaciro k’ibyo babibye, Nizeyimana Olivier yadutangarije ko bagitekereza ku cyo bashobora gukora harimo no kureba niba bahagarika ingendo zerekeza i Bujumbura bibaye ngombwa.
Ibi bibaye mu gihe hakomeje kuvugwa ko umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza.
Kalimba Alphonse
Ibitekerezo ( 12 )
Ohereza igitekerezo
|
Rero njye ndumva Reta y,u Rwanda yakaganiriye niburundi bakamenya icyo bapfa naho ubundi nawe euro umunyamakuru nakundi wabikora kuko I yo dusoma dusoma inkuru ntidusoma goto
Nimuturanjyire akazi kuko ubushumeri bumeze nabi
Nimero nizo 0785343835
nimuhangarata.nangendahazi ,abarundibomwibabeshyera ,ahubwonabakozibanyu sawanimukoriperereza nipeter. kugisozi
We uzi ko ariho koko!"!"Hariya ni Muhanga kabisa.Abarundi bashaka akamunani ,ahubwo nkuko leta isanzwe ibigenza ni ukuzana abana b’u Rwanda bari iburundi mu msguru mashya.
njye ntabwo nkunda abanyamakuru vagaries Abu mwuga kuko bagira ubuswa bukabije iyo uvuga inkuru y’iburundi utagezeyo ukatwereka I muhanga ubu utekereza ko turi abanyamahanga? mujye muba abaproffetional!
muyobozi wa volcano kurayo akarenge kawe naho uburundi ubusahuzi umutekanomucye warubafatiye runini mbabajwe nabagenzi kuko niyo agency yariharigusa ikoraneza
Aha ni i MUHANGA mwitubesha nshuti iyo photo niya Bureau Yi muhanga abahazi barebe niho rwose
Aha ni i MUHANGA mwitubesha nshuti iyo photo niya Bureau Yi muhanga abahazi barebe niho rwose
Nkomeje kwihanganisha umuyobozi wa volcano.ariko batekereze ku bagenzi babuze ibyabo.
Igihe kirageze ko uburundi twabuha isomo rya gisirikare
Abarundi nabo barashaka aka munani.nibareke gushaka gutwika izo modoka zidufasha mubuhahirane, nubwo umubano utameze neza hagati yibihugu byombi nibareke gushotorana kabisa kuko barabizi twahita tubarangiza
imbonerakure nizo zasahuye volcano