Havumbuye umubumbe ushobora guturwaho n’ibinyabuzima

Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’isanzure (NASA) cyavumbuye undi mubumbe mushya ujya kumera nk’isi kandi ushobora guturwaho.

Uyu mubumbe wahawe izina rya Kepler-22b wavumbuwe n’ibikoresho bizwi ku izina rya Téléscope spatial Kepler bikoreshwa mu kureba mu isanzure no gushaka imibumbe izenguruka izindi nyenyeri zitari izuba.

Kepler-22b yujuje ibyangombwa byo guturwaho, dore ko itegereye inyenyeri yayo cyane ku buryo yashyuha kandi na none ntiri kure ku buryo yakonja cyane. Uyu mubumbe ushobora kuba uriho amazi atemba.

Abahanga bemeje ko Kepler-22b izenguruka inyenyeri yayo nk’izuba ryawo inshuro 290 kandi iri kure y’isi ku gipimo cya années-lumières 600 ni ukuvuga kilometero miliyari hafi 9,5.

Abahanga bavumbuye uyu mubumbe ntibaramenya neza imiterere yawo; niba ugizwe n’amabuye cyangwa imyuka. Ibi biracyabangamiye ubushakashatsi bukorwa kuri uyu mugabane.

Muri Gashyantare uyu mwaka, uyu mubumbe wari washyizwe ku rutonde rw’imigabane 54 ikekwaho kuba ingana n’isi, ubu ubushashatsi burakomeje mu kugira hemezwe neza ko uyu mubumbe waturwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ni uwuhe mubumbe muto mu mibumbe yose

NSHIMIYIMANA EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 28-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka