Hassan Sheikh Mohamud yatorewe kuyobora Somalia
Ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia yatoye Hassan Sheikh Mohamud, nka Perezida mushya w’icyo gihugu, akaba asimbuye uwakiyoboraga, Mohamed Abdullahi Mohamed.

Hassan Sheikh Mohamud watowe ku majwi 165 ku nteko y’abatora 329, agarutse ku buyobozi bwa Somalia, kuko yari yarabaye Perezida w’icyo gihugu n’ubundi kuva mu 2012 kugeza mu 2017, bivuze ko ahigitse uwari wamusimbuye, nyuma y’imyaka itanu gusa.
Mu mezi ya nyuma yegereza amatora, Hassan Sheikh Mohamud, yagaragaye cyane mu ruhando rwa politiki nk’umwe mu batavuga rumwe na Leta yari iriho. Icy’ingenzi yavugaga mu gihe cyo kwiyamamaza, kwari ukugarura umwuka mwiza mu bubanyi n’amahanga, wari warajemo igitotsi ku buyobozi bwa Perezida Mohamed Abdullahi Mohamed asimbuye, ku buryo byagize ingaruka ku miyoborere y’igihugu, nk’uko RFI ibitangaza.
Perezida Hassan Sheikh Mohamud yavutse mu 1955, avukira ahitwa Jalalaqsi muri Somalia, ni umunyapolitiki ubimazemo igihe, akaba umuyobozi w’ishyaka rikomeye ryitwa Peace and Development Party, ubu ari naryo rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Somalia, imitwe yombi.
Ohereza igitekerezo
|