Hari impungenge z’uko Nyiragongo yakongera kuruka

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Constatin Ndima, yatangaje ko hashingiwe ku bimenyetso bitandukanye mu bice by’umujyi wa Goma n’imiterere y’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito ikomeje muri ibyo bice, ikirunga gishobora kongera kuruka.

I Goma bafite impungenge z'uko Nyiragongo yakongera kuruka
I Goma bafite impungenge z’uko Nyiragongo yakongera kuruka

Mu itangazo ryasomwe na Guverineri Ndima mu ijoro ryakeye, yatangaje ko abaturage batuye mu bice bishobora kunyuramo igikoma cy’ikirunga cya Nyiragongo igihe yakongera kuruka, bahita batangira kwimurwa bakerekeza mu mujyi wa Sake kugira ngo bakize ubuzima bwabo.

Guverineri Ndima yavuze ko abaturage bagomba kwimurwa byihutirwa ari abatuye mu bice bya Majengo, Mabanga ya ruguru n’iy’amajyepfo, Virunga, Mujovu, Murara, Kahembe, Miteno, na Mapendo.

Inkuru y’ikinyamakuru Politico yatangajwe mu ma saa sita z’ijoro, ivuga ko Leta ishyiraho uburyo bwo guhungisha abaturage bo muri biriya bice kandi abaturage bagomba kwitwaza ibintu bike bishoboka kugira ngo buri wese yoroherwe n’urugendo hatagize usigara.

Muri iryo tangazo kandi Guverineri Ndima yavuze ko inzego z’umutekano zikomeza kurinda imitungo y’abaturge isigaye kandi igihe cyo kuzagaruka kikazatangazwa n’ubundi na Leta, abaturage bakaba basabwa gukomeza gukurikiranira hafi amakuru y’inzego za Leta ku biza gukurikiraho.

Agira ati “Abaturage bagomba kwitwaza ibintu bike bishoboka kugira ngo kubatwara byorohe, barasabwa gufunga neza amazu yabo, inzego z’umutekano zigakomeza kurinda aho abaturage baba bavuye berekeza mu mujyi wa Sake, gahunda yo kugaruka na yo izatangazwa na Leta”.

Guverineri Ndima avuga ko abahanga mu by’iruka ry’ibirunga batangaza ko mu mujyi wa Goma hagaragara ibimenyetso by’uko ikirunga gishobora kuruka biciye mu nzira isanzwe ku butaka cyangwa kikaba cyananyura mu kiyaga cya Kivu.

Yavuze ko Gaz yo mu kiyaga cya Kivu idatuje, bityo ko ibikoma by’ikirunga bihuye n’iyo Gaz n’indi myuka yo mu kirunga byateza ibyago bikomeye ku baturage.

Yavuze ko izo nzira zose zishobora guteza ibyago bikomeye ku batuye mu nzira cyaruka cyerekezamo, bityo ko abaturage bahita bimukira mu mujyi wa Sake kugira ngo harebwe igikurikiraho kandi ko amakuru akomeza kugezwa ku baturage ku mpinduka zaramuka zibaye.

Abaturage b'i Goma Leta igiye kubimura
Abaturage b’i Goma Leta igiye kubimura

Umuryango w’Abibumbye na wo wafashe umwanzuro wo kuvana umubare munini w’abakozi bawo mu mujyi wa Goma nyuma y’umutingito wakurikiye iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, wakomeje kwangiza ibintu kuva ku wa 22 Gicurasi 2021.

Ku wa 26 Gicurasi 2021 Leta y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo kwimura abaturage bose batuye kuri 200m hirya no hino y’umututu wiyashishije kubera imitingito ikomeje mu mujyi wa Rubavu kugira ngo hirindwe impanuka zatezwa no gusenyuka kw’amazu akomeje kwangizwa n’imitingito, abagomba guhita bimuka akaba ari abo inzu zabo zatangiye kuzana imitutu.

Ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro bya Gisenyi na byo byimuriwe mu bindi bitaro n’ibigo nderabuzima, abaturage bakaba basabwa kwirinda kujya mu mazu yiyashije kugira ngo atabagwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka