Harasabwa itsinda rikurikirana inkunga zihabwa Somaliya

Icyegeranyo cya banki y’isi kirerekana ko Somalia itatanze ibisobanuro bikwiye ku ikoreshwa ry’imfashanyo igera kuri miliyoni 130 z’amadolari yahawe mu myaka ya 2009 na 2010.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza William Hague, yabwiye BBC ko hakwiye gushyirwaho byihutirwa itsinda rishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imfashanyo ihabwa iki gihugu cya Somaliya nk’uko urubuga rwa internet rwa BBC rubitangaza.

Aya makuru yatanzwe mu gihe Leta ya Somaliya iri kuvugana n’abahagarariye ibihugu birenga 50 Istanbul ku murwa mukuru wa Turukiya, kugira barebe uko bakongera gufasha Somaliya nyuma ya Guverinoma y’inzibacyuho igiye kurangira.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka