France: Igihuha cy’uko imperuka izaba kuwa 21/12/ 2012 gihangayikishije besnhi

Bamwe mu baturage ndetse n’abayobozi bo mu gihugu cy’Ubufaransa batangiye gushyuha imitwe bategura itariki 21/12/2012 ifatwa nk’impera y’isi ukurikije ibyo abo mu bwoko bw’aba Mayas bavuga.

Kimwe mu byemezo byafashwe muri icyo gihugu ni nko kurinda bikomeye agace kitwa Bugarach aba Mayas bafata nk’aho bakwikinga amakuba; nk’uko umuyobozi wo muri ako gace Eric Freysselinard yabitangarije AFP.

Umunsi wo kuwa gatanu tariki 21 Ukuboza ngo usanzwe ufatwa nk’umunsi mubi cyane (une journee Rouge), ku buryo aba Mayas bavuga ko aribwo isi izarangira ndetse kuri karendari yabo nta wundi munsi uriho nyuma y’iyo tariki.

Aba Mayas bemeza ko imperuka izaba muri uyu mwaka.
Aba Mayas bemeza ko imperuka izaba muri uyu mwaka.

Aba Mayas bavuga ko iherezo ry’isi rishobora kuzaba nijoro umunsi ugiye kurangira, ahagana kuwa 22. Nubwo isi yose itagendera ku isaha imwe bitewe n’imiterere yayo, aba Mayas bavuga ko isaha fatizo ari iyo muri Guatemala, ahantu hafatwa nk’inkomoko y’amateka yabo.

Aba Mayas ariko baranahuzagurika bakavuga ko imperuka ishobora no kuzaba izuba rikirasa cyangwa rirenze kuri uwo munsi kuko mu myemerere yabo bemera izuba cyane. Kuri uwo munsi rizarasa 6h22 rirenge saa 17h39 ku isaha yo muri Guatemala.

Bugarach hararinzwe bikomeye.
Bugarach hararinzwe bikomeye.

Si ubwa mbere abatuye isi baterwa ubwoba bw’ishira ryayo, nyamara umunsi ukagenda isi igasigara, kuburyo hari abo bitagitera ubwoba kuko ngo umunsi uzwi n’Imana gusa.

Aba Mayas bahamya iby’ishira ry’isi muri uyu mwaka bafite izina rituruka ku ijambo maïs (soma mayise) bivuga ibigori, bitewe n’uko ikigori gihabwa agaciro kuva mu mateka yabo. Kuri ubu, abo bantu ngo basaga miliyoni 6.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

ALLAH IS THE ONLY ALMIGHT WHO KNOWS END OF EARTH.THANK U

MUGANGA MADINAH yanditse ku itariki ya: 21-12-2012  →  Musubize

Oyo mwikuka umutima ahubwo KUWA 23/12/2012 muzaze mwisengesho rizayoborwa na PADIRI OBARIDI,kuri stade inyamirambo.naho bo ibindi ni ibyabo baMAYAS.

MAHORO yanditse ku itariki ya: 17-12-2012  →  Musubize

ibyo ni ibinyoma

yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Aba bantu hari aho bahuza na Wahy(ihishurwa)ikimenyetso cy’izuba kurasira iburengerazuba, imperuka kuwagatanu. yego ntibihura neza ariko...

munyana yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Yewe ababyemera nabo bigaragaza ko batigeze bamenya. Kubaha Uwiteka nibwo bwenge kdi kuva mubyaha niko kujijuka. Nonese bazikinga he hatari ku isi? Ndabizi neza ko imperuka itazaba kuri uriya munsi icyakora Yesu ari hafi kugaruka. ntanumwe uzi umunsi kuko azaza igihe abantu badatekereza ko yaza icyakora abanyabwenge bo bazabimenya. again kubaha Uwiteka nibwo bwenge kdi kuva mubyaha niko kujijuka.

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Oyaaaaaa weeeeeee tututabonye amaherezo ya Kabila. Imana ntiyabyera ko M23 ifata ngo maze ihite iturimbura. Umusibo none... ejo tuzareba niba turamutse. Mukomere.

Dusabe yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Na Yesu yaravuze ngo Umunsi ntawuzi uretse Data wo mu Ijuru abo bawubwiwe na nde se?
Ahubwo duhore twiteguye!!

MENERABAKINZEYE yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Aba barashaka kuishyira cg kuigereranya n’imigambi ya ALLAH SW,ntawamenya wasanga ari babahanuzi b’ibinyoma,cg se ugasanga bari bamaze iminsi batandikua mu bitangazamakuru bakaba bashaka kuigaragaza,tubitege amaso.MURAKOZE Bavandimue!

Abdou yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

MUREKE IBY’ABAPFU BIRIBWE N’ABAPFUMU NONE SE BAZIKINGA AMAKUBA HABAYE IMPERUKA HAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAHAH NDABASETSE PE

AHUI yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Nta n’umwe uzi umunsi n’isaha ndetse n’Abamalayika bo mu Ijuru uretse Imana yonyine!!Bavandimwe ibyo ntibibakure umutima rwose.Mukomeze imirimo yanyu,musenge ibindi bizwi n’Uwiteka!!Twe turi ubusabusa,nta n’ubwenge dufite!!!Yezu Kristu akuzwe?

josee yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

njye mpamya ko imeruka ishobo kutazaba ejo kuko imana niyo yonyine izi umunsi imperuka izaberaho naho abo bamaya baratubeshya kuko nabo ni abantu.

hakim yanditse ku itariki ya: 20-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka